Hari ibyobo byacukuwemo amabuye y'agaciro mbere y'ubukoloni bitarasibwa

Hagaragaye ko hirya no hino mu gihugu imishinga yo gucukura amabuye y'agaciro ikirimo ibibazo bitandukanye birimo n'uko hari ibyobo byacukuwemo amabuye y’agaciro bikirangaye nyamara ibikorwa byo kuyacukura byararangiye.

kwamamaza

Bagaragaza raporo y’u rwego rw’Umuvunyi y’umwaka ushize 2022-2023, ndetse n’ibikorwa by’uru rwego rw’igihugu rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane arirwo rwego rw’Umuvunyi by'umwaka wa 2023 -2024.

Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu iterambere ry'Igihugu, mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko kimwe mu bibazo by’ibanze bagomba kwitaho uyu mwaka cyane ari ugukora ubuvugizi mu biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda harimo n’ibyobo cyangwa ibisimu byacukuwemo amabuye y’agaciro ntibisibwe ibyo birimo n’ibyacukuwe mu gihe cy’ubukoloni.

Mme. Nirere Madeleine Umuvunyi mukuru aherekejwe n’abavunyi bungirije yavuze ko ibyinshi muri ibyo bibazo biri kuganirwaho n’inzego bireba kugirango bibashe gukurikiranwa no gukemurwa aho ndetse kugeza uyu munsi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bufite amategeko abugenga.

Ikigo gishinzwe Peteroli, Mine na gaz, Rwanda Mining Board (RMB) gitangaza ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda muduce 52 munsi y’ubutaka bw’u Rwanda harimo toni miliyoni 112 z’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, afite agaciro ka miliyari 154 z'amadolari ya Amerika.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jan 9, 2024 - 08:14