Nyabihu - Bigogwe: Abaturage bahangayikishijwe n'itsinda ry'abagore biyise B13 bahohotera abantu

Abatuye mu murenge wa Bigogwe muri santere ya Kora baravuga ko bahangayikishijwe n'itsinda ryiyise B13 ryiganjemo abagore ngo babahohotera bitwaza intwaro gakondo batanatinya n'abashinzwe umutekano , bakaba bafite agace kazwi batuyemo nako kiswe B13.

kwamamaza

Abiyise aba B13, ngo ni itsinda ry'abishyize hamwe bitwaza intwaro gakondo badapfa kuvugirwamo muri aka gace, bivugwa ko aba biganjemo abagore bajya no gukorera ibyo bikorwa by'urugomo no mu bindi bihugu bagataha aha muri aka gace bise B13.

Iyo unyura hino gato yaho batuye hazwi ko bise muri B13, uhura n'abantu benshi bafite inkovu n'ibikomere bavuga ko bakomerekejwe nabo gusa ngo kubavugaho bikaba bisa no kwiheba.

Mu kuganira n'abaturage umwe kuwundi aba ba B13, bari batangiye kuzenguruka aho, ibyatumye bamwe muri aba baturage bareka kubavugaho ngo dore ko aba ba B13 badatinya n'inzego n'umutekano.

Umwe yagize ati "baragutangira bakanagutema bakanagukubita kandi wajya no kuri Polisi ukavuga utu ni uriya na Polisi igatinya kujya kumufata".

Ibisa n'ibyari bigoranye, aba B13 bashyikiranye n'umunyamakuru wa Isango Star, bavuga ko aka gace basa n'abakigaruriye ngo kuburyo ntawapfa kubavogera batabishaka gusa bakanavuga ko impamvu babaho nk'abashaririye ngo byatewe nuko batewe inda bakiri bato, bigatuma babaho nk'abarakare.  

Umuvugizi wa Polisi mu ishami ryayo ryo mu ntara y'Iburengerazuba CIP Mucyo Rukundo, avuga ko aka gatsiko kabiganjemo abagore bakazi,ngo ahani gakoreshwa n'ubusinzi gusa akavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kukarwanya aha kuruta uko byakorwaga.

Yagize ati "ni urugomo rusanzwe kandi Polisi irabahashya, tuzakomeza kuhagenzura no kubigisha kugirango bave muri izo ngeso mbi z'uburaya babe abanyarwanda bazima". 

Abazi amateka yaba ba B13 bavugwaho kwiyitirira aka gace bise B13, babikomoye mu gace ko muri Leta z'unzwe ubumwe za Amerika kiswe B13 muri Film igaragaramo ibikorwa byo guhungabanya umutekano birimo urugomo rukabije kutavugirwamo n'ibindi bisa n'ibiri kubera muri aka gace ko muri Bigogwe ya Nyabihu.

Abatuye hafi aha bavuga ko batewe impungenge nabo dore ko abenshi baba bakenyereye ku biguma byabo nkuko bigaragara.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Nyabihu

 Apr 27, 2023 - 07:40