Mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku ngamba zo gukumira no kurwanya ibiza

Kuva kuri uyu wa mbere kugeza kuri uyu wa Kabiri i Kigali mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku ngamba zo kwirinda no kurwanya ibiza, hanarebwa uburyo bwo gutabara abagezweho nabyo.

kwamamaza

Ni inama mpuzamahanga izamara iminsi ibiri ihuje ibihugu bitandukanye ku kwiga ku ngamba zitandukanye zo kwirinda ibiza no kubigabanya ndetse n’igihe byanabayeho hakarebwa uburyo bwa nyabwo bwo gutabara abagezweho n’ingaruka zabyo.

Kayisire Marie Solange Minisitiri muri Minisiteri y'ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA), aravuga ko inama nk’izi zituma ibihugu byigiranaho uko aho ibiza byateye babyitwayemo maze izo mpuguke zigasangizanya ubumenyi.

Yagize ati "ni ibiganiro bidufasha kuvanamo ingamba zihamye ariko buri wese yumva uruhare rwe mubyo akora umunsi ku wundi, iyo impuguke zihuye ari nyinshi tugenda twigiranaho aho byabaye uko babyitwayemo natwe tukabihuza nibyo dufite mu Rwanda no gushaka ubumenyi bwisumbuyeho yaba mu by'ikoranabuhanga yaba mubyo dusanzwe dukora mu bikorwaremezo ariko no kubishyira mu igenamigambi ry'igihe gito n'irirambye kugirango dukomeze twubake igihugu kizira ibiza ariko cyubaka n'ubudahangarwa kuri ibyo biza".

Karangwa Eugene, Umuyobozi w'umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge y'u Rwanda ushinzwe gahunda yo gukumira, kurinda no kurwanya ibiza, aravuga ko buri wese afite uruhare mu kurwanya ibiza no kubikumira ndetse no gufatanya na Leta ndetse n’abafatanyabikorwa.

Yagize ati "nka Leta ni ugushishikariza abaturage cyane cyane bagakangurira abaturage kugirango bamenye ibiza ni iki ,babyirinda bate iyo byabaye batabaza bate ariko n'uruhare rwabo rwo kugirango babyirinde, ikindi Leta yakora ni ugushyiraho amabwiriza ntahere hejuru gusa akamanuka ajya mu baturage, Leta ikwiye gufatanya n'abandi bafatanyabikorwa cyane cyane mu gushyiraho imirongo migari ijyanye no kwirinda no kugabanya ibiza".  

Mu Rwanda hakunze kugaragara ibiza bitandukanye bikomoka ku mvura mu duce two mu ntara y'Iburengerazuba n’Amajyaruguru hamwe n'ibiza bikomoka ku zuba mu duce tw'Iburasirazuba.

Guhera mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka kugeza ku itariki ya 19 uku kwezi habarurwaga abagera kuri 46 bamaze guhitanwa n’ibiza ndetse ni 138 bamaze gukomeretswa nabyo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Mar 28, 2023 - 07:35