Iburasirazuba: Abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abamadini n’amatorero barasabwa kwita ku ntama zabo

Abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abamadini n’amatorero mu ntara y’Iburasirazuba, barasabwa guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo bakorere umuturage cyangwa umuyoboke, ibituma imibereho ye n’iterambere birushaho kuba byiza kuko ari abagaragu b’umuturage ndetse n’ubuyobozi bafite ari umuhamagaro bahawe n’Imana.

kwamamaza

Yifashishije ijambo ry’Imana mu nyigisho ye, Pasiteri Octave Rukundo wo mu itorero rya ADEPR, agaragaza ko iyo uri umuyobozi mu nzego z’ibanze cyangwa mu idini n’itorero bisaba kutikunda ahubwo ugakunda abo ayobora akabashyashyanira kugira ngo batere imbere, ngo ibyo nibyo bigaragaza umuntu ufite umuhamagaro wo kuyobora, binajyana n’ubwitange no kwigomwa nk’ibyaranze ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zabohoye igihugu.

Yagize ati "...... abashumba ni mwipime ku bandi bashumba batubanjirije, abanyapolitiki ni mwipime ku barwanashyaka bo hambere". 

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze nabo ntibajya ukubiri n’ibyo ijambo ry’Imana rivuga, aho bagaragaza ko ibyo bakorera abaturage byose biba bifitanye isano n’iby’Imana itegeka buri muyobozi yaba uwo mu idini cyangwa uwo mu nzego z’ibanze.

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yagize ati "Uwiteka ashobora gusiga umuntu amavuta agirango azabe umukozi w'Imana ariko ishobora no ku musiga amavuta kugirango azayobore intama z'Imana, mu buyobozi bwite bw'inzego za Leta tutujuje neza inshingano twashinzwe n'uwiteka , twashinzwe n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu twaba dukoze icyaha". 

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Felloweship, Ndahiro Moses, avuga ko buri muyobozi mu rwego runaka, akwiye guhuza imikorere ye n’icyerecyezo cy’igihugu kugira ngo umunyarwanda atere imbere, dore ko bose ariwe bakorera kandi bakamuhuriraho. Bityo asaba abayobozi b’abamadini n’amatorere ndetse n’abo mu nzego z’ibanze, guharanira ko uwo bashinzwe agira imibereho myiza.

Yagize ati "icyo twese twifuza nuko umunyarwanda yatera imbere mu mpande zose ari mu ruhande rw'ubukungu ari mu ruhande rwo kumenya Imana, izo mpande zose bisaba abayobozi gufatanya kugirango buri umwe arusheho gutanga umusanzu we neza".    

Nyuma y’amasengesho yo gusabira Intara y’Iburasirazuba, ubuyobozi bw’intara burimo gutegura gukora umwiherero uzahuriza hamwe, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero, witezweho kuzatanga umusaruro ugaragara ku cyakorwa mu gucyemura ibibazo bibangamiye abanyarwanda ariko habayeho ubufatanye bw’ibyo byiciro byombi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Jun 13, 2023 - 08:12