Cardinal Kambanda avuga ko hakenewe ibikorwa byinshi bifasha abaturage mu bumwe n’ubwiyunge

Nyiricyubahiro, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko mu gihe Abanyarwanda batarakira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakenewe ibikorwa byinshi bifasha abaturage mu bumwe n’ubwiyunge. Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga umushinga wiswe “Ubumwe n’Ubudaheranwa” uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali hamwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu.

kwamamaza

Ni inama nyunguranabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa batandukanye, itangiza umushinga w’ ubumwe n’ubudaheranwa mu karere ka Nyarugenge uzakorwa na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP Kigali).

Nyiricyubahiro, Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo atanga urugero rw’impamvu hagikenewe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Yagize ati "hari umusore umwe wigeze kuduha ubuhamya muri Jenoside baramuhigaga yihisha ahantu mu mbahu baramushaka baramubura, akana gato gatamiye urutoki niko konyine kari kamubonye karabereka bamukurayo, baramutemye bamusiga bazi ko bamwishe aza gukira, yangaga ikintu kitwa umwana, iyo ubonye umuntu wanga umwana umusekera ntabwo aba ari bizima, nawe si we ni icyo gikomere ku buryo bimusaba gukira icyo gikomere kugirango yongere agarure ubuzima ayo mateka ye yiyunge nayo noneho abe yashobora kuba umuntu muzima".     

Karigirwa Annonciata, umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali, avuga kuri bumwe mu buryo bazakoresha bafasha abaturage muri uyu mushinga.

Yagize ati "harimo ubukangurambaga ikindi harimo ubujyanama, ni iki cyakorwa, umuntu yakivuriza he, yaganirizwa nande mu buhe buryo, ikindi kandi harimo no gukora imishinga ibateza imbere, kwiteza imbere bakagira ibyo bahuriraho, hakiyongeraho no gukorana n'abantu bagiye bafite ubuhamya bwiza bagafasha abo batandukanye, ni uburyo bukomatanyije bwo kugirango dufashe umuntu abone ubufasha bukwiye mu gihe abukeneye". 

Clarisse Munezero, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu avuga ko uyu mushinga uzafasha benshi baheranwe n'agahinda.

Yagize ati "hari abantu mu muryango nyarwanda bafite ibibazo ariko bagira ibibazo bijyanye n'ihahamuka cyangwa se n'ibindi bibazo bikora ku buzima bwabo mu mutima wabo bakabyihererana ugasanga bahamye mu ngo ntibazi ko hari umuntu ushobora kubegera ngo abafashe, tukaba twifuza ko uyu mushinga nabo wabegera kugirango ntihagire uzacikanwa".     

Umushinga w’ubumwe n’ubudaheranwa uri gukorerwa mu turere twose tw’igihugu, ariko Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali izakorera mu tugari 3 two mu turere twa Nyarugenge, Rulindo, na Gakenke aho uzamara igihe cy’umwaka 1.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Feb 10, 2023 - 09:27