U Rwanda rwazigamye miliyari 1,1 Frw mu gutanga serivisi zo gusimbuza impyiko

U Rwanda rwamaze kuzigama arenga miliyari 1,1 Frw bitewe no gutangira gutangira imbere mu gihugu serivisi zo gusimbuza impyiko. Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, agaragaza ko indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, diabete na kanseri zikomeje kwiyongera, bigasaba ingamba zikomeye zo kuzikumira no guteza imbere ubuvuzi bwazo mu Rwanda.

kwamamaza

Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko, ubwo yagezaga ku bagize imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima.

Yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kuvura no gukumira indwara, izitandura zikomeje kwiyongera  cyane. Imibare yatangaje igaragaza ko mu 2025 abarwaye umuvuduko w’amaraso bageze ku 134.823 bavuye ku 58.194 mu 2019, mu gihe abafite diabete bavuye ku 11.891 bakagera ku 21.164.

Yongeyeho ko n’abarwaye kanseri biyongereye bagera ku 6.896 bavuye ku 2.745, aho mu bagore hagaragara cyane kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura, mu gihe mu bagabo iza ku isonga ari iya prostate n’iy’urwungano ngogozi.

Mu guhangana n’iki kibazo, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma yashyizeho ingamba zirimo kongera serivisi zo gusuzuma no kuvura izi ndwara ku mavuriro y’ibanze, no kwegera abaturage aho batuye bagasuzumwa hakiri kare. Hanashyizwe imbaraga mu gushishikariza abaturage kwirinda binyuze mu gukora imyitozo ngororamubiri, imirire iboneye n’ubujyanama ku buzima.

Yashimangiye ko ubuvuzi bw’indwara zihenze burimo kanseri, kubaga umutima no gusimbuza impyiko bwashyizwe ku rutonde rw’indwara zivurirwa kuri  mituweli, ndetse bifasha abaturage benshi kubona izi serivisi. Mugihe kuri ubu, abagera kuri 88% by’Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mbere indwara zatumaga Abanyarwanda bajya kwivuriza mu mahanga zirimo kanseri (34%), kubaga umutima (20%) no gusimbuza impyiko (14%), ariko ko ubu serivisi nyinshi zimaze kuboneka imbere mu gihugu.

Ati: “Turishimira ko kuri ubu nyinshi muri izi serivisi zishobora gutangirwa mu Rwanda. Ibi bikomeje gufasha igihugu kuzigama amafaranga.”

Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko kuva u Rwanda rutangiye gutanga serivisi zo gusimbuza impyiko imbere mu gihugu byarufashije kuzigama amafaranga arenga ibihumbi 800$, ni ukuvuga arenga milayari 1,1 Frw.

Yagarutse kandi ku bwisungane mu kwivuza, avuga ko amafaranga akoreshwa yiyongereye ava kuri miliyari 39 Frw mu 2015/2016 agera kuri miliyari 98 Frw mu 2024/2025, ndetse umusanzu utangwa n'umuturage wongewe hagamijwe kongera ubushobozi bwayo mu nyungu za buri wese.

Yagize ati: “Ntabwo agamije gushyira umutwaro uremereye ku baturage, ahubwo agamije gutuma iyi gahunda irushaho gukora neza, mu buryo buhamye, kandi burambye mu nyungu za buri wese.”

Yagaragaje ko nk’umurwayi w’impyiko ukenera serivisi ya dialyse inshuro eshatu buri cyumweru, aba asabwa kuyikoresha nibura inshuro 156 ku mwaka. Iyo adafite ubwishingizi bwa Mituweli, umurwayi yasabwa kwishyura 9.419.904 Frw ku mwaka. Ariko uyifite yakwishyura 10% gusa, ni ukuvuga 941.990 Frw.

@Igihe

 Mar 27, 2026 - 09:57