Guterwa inda bakiri bato ni kimwe mu bibazo abana b'abakobwa bagihura nabyo

Kuri uyu wa Gatatu hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa, u Rwanda rugaragaza ko rwateje imbere abakobwa ariko hakiri imbogamizi bahura nazo zirimo guterwa inda bakiri bato bikaba imbarutso yo gucikiriza amashuri yabo.

kwamamaza

Mu nsanganyamatsiko igira iti "None nitwe uburenganzira bwacu ejo heza" niyo yaragarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa.

Mu Rwanda kuri uyu munsi hagaragajwe bimwe mu bibazo bikibangamiye umwana w’umukobwa byanatuma areka amashuri cyangwa akayacikishiriza birimo guterwa inda bakiri bato nkuko byagarutsweho n’umuyobozi nshwingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Umwali Pauline.

Yagize ati "gutwita ari bato bibabyarira ingaruka zikomeye zirimo kuba babura ubuzima, badashobora kurera abo babyaye nkuko bikwiriye, kwandura indwara zimwe na zimwe n'ibindi byose byangiza ubuzima bw'umwana w'umukobwa watwise, wasambanyijwe, wabyaye akiri muto".   

Abana b’abakobwa nabo kandi bishimira ko u Rwanda rwabateje imbere mu myigire yabo ariko bavuga ko baterwa inda z’imburagihe ziba imbogamizi kuribo kuko bajya mu buzima bugoye kandi bakiri bato bagata amashuri yabo.

Umwe yagize ati "mbona abana b'abakobwa bahabwa amahirwe angana n'ay'abahungu, iyo umukobwa yatsinze amashuri abanza abona ikigo cy'iza nk'umwana w'umuhungu, no mu buzima busanzwe bwo mu rugo dufatanya twese imirimo yo mu rugo".   

Undi ati "ibijyanye n'abana b'abakobwa baterwa inda ni imbogamizi kubera ko usanga rimwe na rimwe bakuyemo indwara izo ndwara zikabatinza kujya kwiga cyangwa se ugasanga umubyeyi amwirukanye mu muryango bigatuma bava mu ishuri".

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya avuga ko ababyeyi bakwiye gukurikirana ubuzima bw’abana burimunsi kugirango badahura n’ababashuka bakabatera inda bakiri bato.

Ati "ntitwakirengagiza ko abana b'abakobwa bahura n'imbogamizi zitandukanye zibabuza kugera ku ndoto zabo ndetse harimo no gusambanywa bagaterwa inda bakiri bato bakaba ababyeyi kandi nabo bakiri abana bagikenewe kurerwa, ababyeyi bombi turabasaba kutirara, turabasaba kubaba hafi, turabasaba kubashyigikira no kubarinda icyakoma mu nkokora indoto zabo".   

Mu kuzirikana umunsi w’umwana w’umukobwa abantu bose barasabwa kwita ku bana bafite ibibazo bitandukanye barimo abafite ubumuga, abana b’imfubyi, abari mu buhunzi, abafite uburwayi budakira n’abari mu byiciro byihariye bagomba kwitabwoho by’umwihariko.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 12, 2023 - 14:50