Ibibazo biri mu bucukuzi bibangamiye iterambere ry'abakora ako kazi

Kuri uyu wa Gatatu mu nteko ishinga amategeko imbere ya komisiyo ya Politike, uburinganire n'ubwuzuzanye bw’abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu, urwego rushinzwe peteroli, Mine na kariyeli (RMB ), mubibazo babajijwe n'iyi komisiyo birimo ibikibangamira abacukuzi, n’abakozi birimo kutabona impushya z'ubucukuzi, ndetse n'ikibazo cyabatagira ubwishingizi ku mpanuka zikunze kugaragara ku bakora ubucukuzi cyane ko hari ababurira ubuzima mukazi ndetse n'ibindi bibazo bitandukanye.

kwamamaza

Kur'ubu 80% by’abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda n’abanyarwanda ubwabo, gusa n'ubwo bimeze gutyo komisiyo y'Abadepite ishinzwe Politike, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu bagaragaza ko hakiri ibibazo bikibangamira iterambere ry'abakora aka kazi k'ubucukuzi.

Umudepite umwe ati "kuba nta bwishingizi buhari, hari izihe ngamba kugirango ibibazo byagarageye bikemuke?"

Undi ati "ahantu hacukuye umwana w'umuturage utuye hafi aho agiye akagwamo uwo ntanahantu ahuriye n'iby'ubucukuzi, iyo hagiye gutangwa ibyangombwa ubwishingizi buteganya iki kuri uwo uguyemo by'impanuka?" 

Kuri ibi bibazo abakozi ba RMB basobanura ko ku kibazo cy'ubwishingizi buri kompanyi iba igomba kubanza gushaka ubwishingizi bw’abakozi mbere yo gutangira gukora aka kazi.

Umwe ati "kugeza uyu munsi buri kompanyi yose ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro birakorwa n'aho bitakozwe niho hazamo ingingo zihana kuburyo iyo bigaragaye ko umuntu yaburiwe akihanangirizwa cyangwa agacibwa amande ntabikurikize igihano cyanyuma itegeko riteganya ni ugukurirwaho uruhushya". 

Kubibazo bitandukanye bindi byagaragajwe harimo n'ibiri no muri raporo y’Umuvunyi, umuyobozi w'iki kigo cya Peteroli, mine na kariyeli, Madame Amina Karitanyi yasubije ko bagifite imbogamizi mu kubikemura.

Ati "ikibazo cyo gutinda gutanga impushya ku basaba impushya zo gucukura byarakemutse ntabwo tukigira ikibazo cyo gutinza impushya kubera inzego zisigaye zikorana, nk'ikigo cya RMB nk'ibindi bigo byinshi bya Leta tubura amikoro, ubumenyi n'akazi kenshi, buri karere dufite abakozi 2 cyangwa 3 gusa bahoraho, ni bake".    

Kubijyanye no gukemura ibibazo biri mu bucukuzi, ubu iki kigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri peteroli mine na kariyel, kimaze kwambura ibigo birindwi impushya zo gucukura biturutse ku cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 3 Mutarama uyu mwaka wa 2024, hagamijwe kubahiriza ubunyamwuga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu Rwanda.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jan 11, 2024 - 07:52