Hari abagenzi n’abamotari bavuga ko hari bamwe mu bamotari bitwikira ijoro bakambura abagenzi

Hari abagenzi n’abamotari bavuga ko hari bamwe mu bamotari bitwikira ijoro aho gukora umurimo wabo wo gutwara abagenzi neza bakaboneraho bakabacucura utwabo babinyujije mu kwambura amasakoshi abagore, telephone ndetse n’abishyurwa aho kugarura amafaranga bakatsa moto bakigendera.

kwamamaza

Iyo uganiriye n’abakunda gutega moto cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali hari abiganzamo bakubwira ko nubwo hakunze kugaragara ikibazo cy’abamotari bibwa ariko ngo nabo si shyashya kuko ngo hari abitwikira ijoro maze bakambura abagenzi batwaye binyuze mu kubambura amatelefone mu gihe bagiye kubishyura cyangwa se ntibabagarurire ahubwo bakatsa moto bakigendera.

Bamwe mu baganiriye na Isango Star barimo n’abamotari bemeza ko ibyo bikorwa na bamwe muri bo.

Umwe yagize ati "bamwe muri twebwe harimo abantu badafite imico itari myiza bajya bambura amasakoshe abagore". 

Gusa hari abagaragaza ko kugeza ubu kuba hatariho koperative z’abamotari bituma ibyo byaha bidakurikiranwa.

Nubwo bivugwa bityo ariko Polisi y’igihugu yo iravuga ko mu buryo bwo kugirango abakora ibyaha nk’ibyo by’ubwambuzi bafatwe aruko abibwa bajya bitegereza ibiranga ibinyabiziga bibatwaye maze bakihutira kubibwira inzego z’umutekano 

Iyo abakora ibyaha nk’ibyo by’ubwambuzi n’ubujura bafashwe bahanwa n’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 174, rivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha, cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha yabihamywa n’amategeko akabihanirwa.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 20, 2023 - 08:18