Kayonza: Abahinzi b'imbuto muri KIIWP bijejwe isoko n'uruganda

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri yijeje abahinzi b’imbuto bo mu turere twa Kayonza na Ngoma bafashwa n’umushinga KIIWP ko Leta izababa hafi, ibashakire isoko ry’umusaruro w’imbuto ndetse n’uruganda ruzazitunganya.

kwamamaza

Ubuhinzi bw'imbuto buri gukorerwa mu mirenge ya Murama na Kabarondo mu karere ka Kayonza ndetse na Remera muri Ngoma, buratanga icyizere cyo kuzahindura imibereho y'ababukora muri iyo mirenge, aho bavuga ko icyizere cyiyongereye, nyuma y'uko abafashamyumvire bahuguwe n'umushinga KIIWP barimo kubigisha uko babyitaho, bikaba bimeze neza ugereranyije na mbere batarabona ababigisha nkuko hari bamwe babivuga.

Umwe yagize ati "abafashamyumvire bagenda baduha amakuru yuko tugoba kubyitaho bakaduha n'imiti yo guteramo, ni igisubizo kubera ko babihuguriwe, hari ubumenyi baturusha".  

Undi yagize ati "ubumenyi nta handi nabukuye ni kubafashamyumvire, barahuguwe nabo baraza baraduhugura nk'abaturage bahinga imbuto z'ibiti natwe turabikurikirana cyane, ibiti byacu bimeze neza, mbere bataraza kuduhugura ibiti byacu ntabwo byari byiza".  

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri avuga ko abafashamyumvire bagera kuri 200 basoje amasomo agendanye no kwita ku biti by'imbuto biteye mu mirenge ya Kabarondo na Murama muri Kayonza ndetse na Remera muri Ngoma bazakomeza gufasha abaturage ku byitaho.Yongera kwizeza abahinzi ko aho bazagurisha umusaruro w'imbuto harimo gutegurwa ndetse n'inganda zizawutunganya.

Yagize ati "ntabwo tubacukije tuzakomeza kubaba hafi nka Leta, nk'imishinga ikorera ahangaha ndetse dufite na gahunda yo kugirango tuzashake umushoramari uzaza kugirango anabagurire umusaruro ndetse binashobotse wanabitunganya bikavamo ibindi biva ku mbuto".    

Kugeza ubu umushinga KIIWP wagize uruhare mu iterwa ry'ibiti by'imbuto ibihumbi 440 mu murenge wa Kabarondo na Murama mu karere ka Kayonza ndetse na Remera muri ngoma, birimo 160,000 by’imyembe 100,000 bya avoka, 60,000 by’amacunga, 60,000 by’ibifenesi na 60,000 by’ibinyomoro. Ibyo biti biteye ku buso bungana na hegitari 1337,bugahingwaho n'abaturage bagera ku 4047 bibumbiye mu matsinda 134.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Jun 19, 2023 - 08:50