Rwamagana: Hari abayobozi b'imidugudu bashuka abaturage mu myubakire

Abakuru b’imidugudu baranenga bagenzi babo bashuka abaturage bakabaka ruswa, kugira ngo babahuze n’abantu babacurira ibyangombwa by’ibihimbano byo kubaka,nyuma bafatwa barubatse mu buryo butemewe n’amategeko bagasenyerwa bikabateza igihombo.

kwamamaza

Ubushakashatsi bw’urwego rw’imiyoborere RGB buzwi nka CRC bwo muri 2022,bwagaragaje ko abaturage bo mu karere ka Rwamagana bishimira serivise bahabwa by’umwihariko izo mu butaka ku kigero cya 54.8%.

Ni ibintu abakuru b’imidudugudu muri aka karere bavuga ko bidashimishije ari nabyo bituma abaturage bashaka ibyangombwa by’ibihimbano kugira ngo bubake.

Bavuga ko nubwo basobanurira abaturage aho babikura hemewe,hari abandi bakuru b’imidugudu basaba abaturage ruswa bakabafasha kubibona baciye mu nzira z’ubusamo. Aha niho bahera babanenga kuko baba bahemukira abaturage.

Umwe yagize ati "hari igihe umuntu ajya kubaka inzu yabanje kuguza amafaranga, iyo bamusenyeye amafaranga aba apfuye ubusa bikamusaba kwishyura atarigeze agera ku gikorwa yiyemeje, iyo abitugejejeho mbere tubasha kubimufashamo, ikibazo nuko abikora atabitugejejeho afite nkibyo bipapuro aba yarakuye ahandi hantu tutazi akabizamukiraho".   

Undi yagize ati "uwo muco ntabwo ukwiye kuko ruswa ni icyaha kidasaza, ruswa imunga ubukungu bw'igihugu, iyo mikorere y'abayobozi b'imidugudu nagira inama bagenzi banjye gusobanurira neza abaturage gahunda za Leta n'uburyo babona ibyangombwa bakabarinda kubaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ayo mafaranga yatanzemo ruswa yamufasha kwaka ibyangombwa byo kubaka biciye mu buryo bwemewe n'amategeko".    

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko abaturage bashukwa bakanyura iz’ubusamo bagahabwa ibyangombwa byo kubaka by’ibihimbano,bibakururira ibibazo kuko inzu baba bubatse huti huti nta burambe zigira ariko kandi n’iyo bafashwe zisenywa bikabateza ibihombo.Bityo akabasaba kujya begera ubuyobozi bukabaha ibyangombwa byo kubaka byemewe n’amategeko kugira ngo birinde ibihombo.

Yagize ati "icyo twabasaba ni bagane inzego za Leta, ni bagane umurenge , ni bagane ubuyobozi bw'akarere twiteguye kubakira kandi imiryango irafunguye kurusha uko bashaka kunyura iz'ubusamo".  

Akarere ka Rwamagana nka kamwe mu turere 3 tw’aho umujyi wa Kigali uzagukira tuzwi nka Satellite City,ubuyobozi buvuga ko hari abatinda kubona ibyangombwa byo kubaka ku buryo bishobora no gutwara icyumweru bitewe n’uko ababikenera baba ari benshi ariko bukabagira inama yo kwirinda kunyura iz’ubusamo ahubwo bagategereza kuko aho kugira ngo bubake ibidafite uburambe bategereza bakubaka ibizaramba.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Mar 21, 2023 - 08:32