U Rwanda rwakiriye abimukira ba mbere birukanywe na Amerika

U Rwanda rwakiriye abantu barindwi ba mbere baje baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko biteganywa n’amasezerano ibihugu byombi byagiranye yo kwakira abimukira 250. Aya masezerano yatangajwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama (08), nyuma y’uko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwafashe ingamba zo kurukana abimukira batagira ibyangombwa baba ku butaka bwa Amerika.

kwamamaza

Amakuru dukesha BBC avuga ko Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko bane muri abo bantu ari bo bazaguma mu Rwanda, mu gihe abandi batatu bahisemo gusubira mu bihugu bakomokamo, ariko ntihatangajwe aho bakomoka.

Nta myirondoro y'aba bimukira bageze mu Rwanda yigeze itangazwa, niba basanzwe barakoze ibyaha cyangwa batarabikoze. Gusa mu minsi ishize umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yari yatangarije Ikinyamakuru Reuters ko kimwe mu bigize ayo masezerano ari uko u Rwanda rufite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga umuntu umwe ku wundi uzaba ari ku rutonde rw'abimukira.

Aya masezerano hagati ya Kigali na Washington ni nk’ayo u Rwanda rwari rwaragiranye n’Ubwongereza, nyuma akaza guhagarikwa n’ubutegetsi bushya bw’icyo gihugu mu mwaka w' 2024. Muri icyo gihe, ayo masezerano yanenzwe bikomeye n’imiryango aharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko rutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

U Rwanda si rwo rwonyine rwemeye kwakira abimukira birukanywe na Amerika. Ibindi bihugu birimo Uganda, Honduras, Eswatini na Sudani y’Epfo , Guinea  Equatorial, Moldavie, Angola... byamaze kubikora.

Mu bihugu nka Eswatini, iki cyemezo cyateje impaka zikomeye mu bantu kuko bamwe bavuga ko batumva impamvu igihugu cyabo cyemeye  kwakira abantu basanzwe barakoze ibyaha. Umwe mu miryango uharanira Demokarasi wavuze ko ibyo  bizatuma icyo gihugu gihinduka “indiri y’abanyabyaha” kandi abaturage baho bafite uburenganzira bwo kurindwa.

Bamwe mu baturage baho bibaza niba Eswatini ifite za gereza zifite ubushobozi bwo kwakira abantu nkabo kuburyo bitatera ikibazo  cy'umutekano.

Ni mugihe no ku ruhande rwa ONU n’imiryango mpuzamahanga, hakomeje kugaragazwa impungenge ku kwirukana abantu bakajyanwa mu bihugu badakomokamo ndetse badafite umuntu bazi, ndetse bakavuga ko bashobora kongera kwirukanwa muri ibyo bihugu byabakiye bakoherezwa mu bihugu bakomokamo. Basanga ibi bishobora kuba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Nubwo bimeze bityo, u Rwanda rwo rukomeje gushimangira ko rushobora guha abo bimukira uburinzi bukenewe, ndetse ko rwiteguye kubahiriza inshingano rwiyemeje mu masezerano.

@bbc

 Aug 28, 2025 - 17:42