Kayonza: Aborozi baruhutse kongera gusaranganya imashini imwe izinga ubwatsi

Aborozi bo mu karere ka Kayonza bashyikirijwe imashini zizabafasha mu bworozi zifite agaciro ka miliyoni zisaga 220 z'amafaranga y'u Rwanda, zirimo izizinga ubwatsi, aho bavuga ko zizabaruhura kongera gusaranganya imashini imwe izinga ubwatsi ihurirwaho n'aborozi bose mu ntara y'Iburasirazuba.

kwamamaza

Izi mashini zahawe aborozi bo mu karere ka Kayonza zitanzwe mu gihe aka karere kari mu bukangurambaga bwiswe terimbere mworozi.

Aborozi bashyikirijwe izi mashini zirimo izihinga n'izizinga ubwatsi, bavuga ko ari igisuzo cyo gusaranganya imashini imwe izinga ubwatsi yakoreshwaga n'aborozi bose mu ntara y'Iburasirazuba nabwo bagakora urugendo bajya kuyizana mu karere ka Nyagatare.

Bavuga ko bayihuriragaho bose ugasanga kuyibona bigoye ariko ngo kuba babonye imashini zabo bigengaho, bizabafasha gukora ubworozi bwabo neza.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko nk'ubuyobozi bahoraga bakira ubusabe bw'aborozi bwo gufashwa kubona imashini zizinga ubwatsi, bityo ngo kuba babonye izabo zirenze imwe ndetse hakiyongeraho n'izibafasha guhinga ubwatsi, bigiye gutuma bakora ubworozi mu buryo bworoshye kandi bukabaha umusaruro ushimishije.

Yagize ati "hajyaga hakoreshwa imashini imwe hafi mu ntara yose ariko habonetse imashini ihinga , itunganya ubwatsi ndetse n'izicoca ku buryo umworozi ashobora kuba yahinga kubyo ahinga agahingamo ubwatsi, agahingamo ibintu bitandukanye, umusaruro twabonaga dufite icyizere ko uzazamuka kubera ko tubonye ibikoresho bifasha abahinzi n'aborozi".     

Koperative z'aborozi mu mirenge itatu ikorerwamo ubworozi cyane mu karere ka Kayonza ya Murundi, Mwili ndetse na Gahini nizo zahawe izi mashini.

Buri koperative ikaba yahawe imashini imwe ihinga (Tract), izinga ubwatsi (Baler machine) ndetse n'amasuka atatu.

Izi machine zose zifite agaciro ka miliyoni 229,500 z'amafaranga y'u Rwanda, zikaba zaraguzwe n'aya makoperative y'aborozi kuri nkunganira ya Leta ingana na 50%.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Aug 14, 2023 - 09:33