Impuguke mu bukungu ziraburira Leta kujyanisha n’igihe gahunda yo kumenyeka umutungo kubo bireba

Bamwe mu mpuguke mu bukungu baraburira leta y’u Rwanda kujyanisha n’igihe gahunda yo kumenyeka umutungo kubo bireba kuko uko iminsi ishira ari nako abanyereza umutungo biga amayeri aruseho yo kuwuhisha.

kwamamaza

Hashize igihe kitari gito u Rwanda rushyize imbaraga mu guhangana n’akarengane na ruswa y’ubwoko bwose. Mu byakozwe harimo gushyiraho itegeko risaba abayobozi n’abakozi mu nzego za Leta kumenyekanisha umutungo bafite n’inkomoko yawo, ibi bigakorwa buri mwaka hagamijwe guca umuco wo kunyereza ibigenewe rubanda, icyaha kibarirwa muri ruswa.

Nk’uko abanyarwanda bavuga ngo abahinzi biga imitwe inyoni nazo zikiga indi, ngo mu rwego rwo guhisha umutungo mu gihe babona batazashobora gusobanura inkomoko yawo, hari abahitamo kuwandika ku bandi bantu, nk’uko abaturage baganiriye na Isango Star babivuga.

Umwe yagize ati "bibaho cyane gufata ibintu bakabihisha kuri bene wabo cyangwa ku nshuti no kubavandimwe".

Undi yagize ati "birashoboka ko ari umugabo wawe waza akabigukorera,ibyo nyine bikorwa n'abayobozi nibo bakagombye gukangurira abaturage bakababwira icyo bagomba kwirinda icyo aricyo kuko twebwe abaturage ntago twabimenya".

Ibi ngo ubusanzwe bifite ingaruka nini ku bukungu bw’igihugu, buri munyarwanda arasabwa kwirinda uwabimushoramo, kuko yaba uwandikishije umutungo ku wundi muntu mu rwego rwo kuwuhisha, n’uwawanditsweho bose babazwa inkomoko yawo bakaba babiryozwa. Biragarukwaho na Mbarubukeye Xavier, Umunyamabanga uhoraho w’urwego rw’umuvunyi.

Yagize ati "icyo navuga abanyarwanda bakwiye kwirinda ni ukuba umuntu kubera inyungu ze yagukururira mu cyaha ,umuntu araza akakubira ati hari akantu ngiye kubona ariko nyemerera ngacishe kuri konte yawe , agafata miliyoni 20 akazishyira kuri konte yawe wowe akaguha 50 ukumva ko utarushye ariko ubwongubwo agushyizeho umutwaro wo kuzasobanura za miliyoni 20 wazikuyehe".

Nyamara mu mboni y’abasesengura iby’ubukungu, Teddy Kaberuka, asanga uburyo kumenyekanisha umutungo bikorwamo bikwiye kujyanishwa n’igihe tugezemo ndetse hakabaho no gutangaza ibyagaragaye nyuma yo kugenzura.

Yagize ati "hari amayeri menshi cyane abantu bashobora yo guhisha ibyo batunze, ubu turi no mu isi y'ikoranabuhanga umuntu ashobora kuba anafite n'ifaranga rishingiye ku ikoranabuhanga kandi ntube wabimenya nabyo ni ibindi abantu bagomba gutekereza, rero ubwo buryo bugomba gutera imbere bukajyana n'ikoranabuhanga tugezemo ku buryo ibintu nkibyo nabyo babishyiramo, sinshaka ko bavuga ngo wowe utunze iki ariko byibura bakadukorera nk'igishushanyo mbonera bavuga bati abantu bagaragaje imitungo bangana batya ntamakemwa ni aba, abafite imitungo itagaragara aho yaturutse ni aba".   

Urwego rw’umuvunyi rugaragaza ko ubushake bwo kumenyekanisha imitungo ku bakozi ba leta bugenda buzamuka, aho byibuze abasaga 99% basigaye bitabira iyi gahunda. Gusa ariko mu gihe amayeri yo guhisha imitungo badafitiye ubusobanuro yakomeza kubaho gutya, byakomeza gutiza umurindi icyuho cya ruswa ishingiye ku inyerezwa ry’ibyo leta igenera rubanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Oct 5, 2022 - 08:57