Abafite ubumuga bwo kutabona bifuza ko inkoni yera yajya yishyurwa ku bwishingizi

Mu gihe abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda bataka igiciro gihanitse ku nkoni yera ibafasha kugenda kandi ikaba itanagurwa ku bwishingizi, basaba ko bakibukwa bakoroherezwa kugura iyi nkoni.

kwamamaza

Inkoni yera ni igikoresho cy’ibanze ku bafite ubumuga bwo kutabona kuko bayikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi igihe bakeneye kugenda, icyakora aba bafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko iyi nkoni yera, igihenze cyane kandi itishyurwa ku bwishingizi, aho bisaba ko uyigurira.

Umwe yagize ati "kuri njye inkoni yera ni ubuzima kuko iyo nyifite nshobora kugenda, nshobora gukora imirimo yose mu rugo mbese ntayifite ntacyo nakora, biracyarimo imbogamizi kuko inkoni yera iracyahenze ku giciro iriho ubungubu, abantu bafite ubumuga bwo kutabona bari mu cyaro akenshi ntabwo bishoboye ku buryo kwigondera icyo giciro bibagoye, nibura iri kuri Mituweli byaba ari byiza cyane, yaba ari intwambwe nziza ku buzima bw'umuntu ufite ubumuga bwo kutabona".    

Urwego rw'ubwiteganyirize mu Rwanda ( RSSB) ruvuga ko iki kibazo cy’inkoni yera y’abafite ubumuga bwo kutabona cyizwi, ndetse ko uko hagenda haboneka ubushobozi bongera serivisi nshya mu zo mituweli yishingira.

Mu butumwa bugufi Uwera Marie Claire, Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya RSSB yabigarutseho.

Yagize ati "RSSB yishyura ibikorwa by'ubuvuzi ndetse n'imiti biri ku rutonde rwemejwe na MINISANTE nyuma yo kubiganiraho n'izindi nzego bireba , ibikorwa byishingirwa ndetse n'imiti rero bigenda byiyongera uko ubushobozi bugenda buboneka nyuma yo gukora inyigo kugira ngo barebe ko hari ubushobozi mu kigega cya Mituweli bwo kwishingira ibyo bikorwa bishya".

Inkoni yera y’abafite ubumuga bwo kutabona ifasha uyifite gutambuka yumva ahari inzira cyangwa ahari ibimenyetso byerecyezo, iyi nkoni kandi n’ikimenyetso cy’ufite ubumuga bwo kutabona cyane cyane igihe batambuka mu muhanda nyabagendwa, kuri ubu igiciro cyayo kiri hagati y’amafaranga ibihumbi 15 kugeza ku bihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, igiciro kinini cyane ku batuye mu bice by’icyaro .

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Nov 29, 2022 - 06:48