Kigali: Abaturage bavuga ko uko ibihe bisimburana uburyohe bwo kwizihiza umunsi w'umuganura bugenda bushira

Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bavuze ko kuri uyu munsi w’umuganura bishimira ko aba ari umwanya Abanyarwanda bahura bagasabana arinako basuzumira hamwe imihigo yeshejwe ndetse itareshejwe bakayitegurira umwaka utaha ibi byose ariko bikorwa mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco Nyarwanda.

kwamamaza

Mu gihe buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, Abanyarwanda bizihiza umunsi w’umuganura, abaturage bavuga ko gukomera kuri uyu muhango ari ugusigasira umurage w’u Rwanda kuko umuganura ukubiyemo indangagaciro zirimo kwishimira umusaruro, gukunda umurimo ndetse n’igihugu.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali Isango Star yanyarukiye mu midugudu, abaturage babukereye biteguye ibi birori maze ubwo twaganiraga batubwira ko k’umunsi w’umuganura ari umunsi bahura bakishima, bagasabana basangira ibyo bafite ndetse bakaganira no kw’iterambere ryabo birinda ko hari icyarihungabanya.

Gusa ariko nubwo bawizihiza baravuga ko uko ibihe bisimburana uburyohe bugenda bushira ngo bitewe n’ibura rya bimwe mu biryo bifashishaga bategura uyu munsi bimwe ngo bibura kubera ko bitakera ibindi ngo n’ukubera izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Nkuko ku rwego rwa buri mudugudu mu gihugu hose uyu munsi wizihijwe, bamwe mu bayobozi b’imidugudu nabo bavuze ko icyo uyu munsi uba usobanuye kuri bo n’abaturage bayoboye harimo no guhuza ibitekerezo.

Amateka avuga ko, inzira y’umuganura yakorwagamo imihango ngarukamwaka igamije gufasha Abanyarwanda kweza imyaka myinshi igihugu kikagira uburumbuke ikaba yari imwe mu nzira 18 zari zigize inzira z’ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya Cyami.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti ”umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ry’ubudaheranwa”.

Inkuru ya Eric kwizera / Isango Star  Kigali

 Aug 5, 2023 - 07:15