Abaturage barasabwa kwitwararika mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali burasaba abawutuye n’abawugendamo bose kwitwararika ku ikoreshwa ry’umutungo muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022, birinda gusesagura.

kwamamaza

Mu mihanda y’umujyi wa Kigali, mu biro yaba iby’abikorera n’ibya leta, mu maduka, kuri zimwe mu nsengero no mungo bwite z’abantu, magingo aya bashyashyaniye kuharimbisha imitako, isanzwe imenyerewe cyane mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, bivuze ko nk’uko bisanzwe nta kabuza imyiteguro ya Noheli na Bonane irimbanyije.

Kuri Pudence Rubingisa Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, arasaba abaturage bawutuyemo n’abawugendamo bose kwigengesera mu buryo binezezamo bibuka ko nyuma y’iminsi mikuru ubuzima buzakomeza, bityo ngo birinde gusesagura.

Yagize ati "iminsi mikuru nirangira mu kwa mbere abana baba basubira mu mashuri, umubyeyi aba agomba kwishyura amafaranga y'ishuri n'itike ijyana umwana na bimwe mu bikoresho akeneye, tukibukiranya ko tutakagombye kuba dusesagura mu minsi mikuru ahubwo twabihuza n'ubuzima bwiza buzakomeza na nyuma y'iminsi mikuru". 

Ku birebana n'umutekano RPC Gumira Desire, Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, arasaba abanyamujyi kwitwararika ku cyahungabanya umutekano w’abandi no kwirindira umutekano wabo ubwabo birinda gusiga ingo zonyine mu gihe bagiye kwinezeza.

Yagize ati "muri ibi bihe tugiye kurangiza umwaka dutangira undi, twishime tunezerwe ariko ntitubangamire abandi, twinezeze ariko tumenye ko abana tubarinze, tumenye ko ingo zasigayemo abazireberera kugirango ejo nibyo twahashye abajura batabitwara". 

Mu bihe by'iminsi mikuru hakunze kumvikana impanuka za hato na hato zitwara ubuzima bwa benshi abandi bakahakomerekera, ACP Gerard Mpayimana, uyobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, arasaba cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwigengesera ku mutekano wo mu muhanda ndetse ngo bizashyirwamo imbaraga mu kuwugenzura.

Yagize ati "turasaba yuko ibyo twabonye biruhanyije cyane nko kuba abantu batwara ibinyabiziga banyoye, abanyarwanda babyirinda muri izi mpera z'umwaka, turabasaba cyane cyane kwirinda umuvuduko ukabije mu muhanda, kubahiriza amategeko y'umuhanda muri rusange, cyane cyane turasaba ko abanyarwanda bagira umuco wo kubahana mu muhanda".     

Ku bijyanye n’abazamura ibiciro byaba iby’ibicuruzwa cyangwa iby’ingendo cyane cyane ku bajya mu ntara barasabwa kubyitwararika nkuko bigarukwaho na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

Yagize ati "abacuruzi hari igihe babona ko ari iminsi mikuru bakaba bazamura ibiciro ariko ahandi mu bihugu bindi byateye imbere kuturusha ahubwo usanga muri ibi bihe aribwo bagabanya ibiciro, twumva ariko byakabaye bigenda kugirango tutungukira mu muntu kurusha gukora ubucuruzi nyirizina, hari abantu bajya mu ntara mu minsi mikuru kuko baba banabaye na benshi hakaba abantu baza bakagura amatike mbere bakaba baza gutegereza abaje bakabungukamo, ibyo bintu rwose ntibigomba kubaho".  

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Dec 23, 2022 - 06:27