Iburasirazuba: Hari abafite ubumuga batabona insimburamubyizi z'inama

Abafite ubumuga mu ntara y’Iburasirazuba baravuga ko amafaranga ahabwa abitabira inama nk’insimburamubyizi batajya bayahabwa kandi yemewe n’itegeko, ibidindiza imibereho myiza n’iterambere by’abafite ubumuga.

kwamamaza

Amafaranga y’insimburamubyizi ku bitabiriye inama z’abantu bafite ubumuga ateganywa n’iteka rya Minisitiri w’intebe. Gusa abahagarariye abantu bafite ubumuga mu turere tugize intara y’Iburasirazuba bavuga ko itegeko ridakurikizwa ngo babe bayahabwa, ugasanga bidindiza ibyo bakorera abo bayobora.

Ni mu gihe n’abayahabwa, bavuga ko atinda kubageraho, bigatuma abantu bafite ubumuga bacika intege ntibazongere kwitabira inama.

Abatayahabwa basaba ko bajya bayahabwa naho abayahabwa nabo bagasaba ko yajya azira igihe.

Mutabazi Kennedy ahagarariye abantu bafite ubumuga mu karere ka Ngoma ndetse na mugenzi we Rugayampunzi Antoine wo mu karere ka Kirehe.

Mutabazi Kennedy yagize ati "iyo utabonye ayo mafaranga rimwe na rimwe abenshi muri komite ntibaza mu nama bityo inama ntizikorwe kubera ko ayo mafaranga adahari, hari igihe dupanga inama yo kujya mu murenge kubera ko nta mafaranga yo kubafasha icyo gikorwa ntigikorwe, twasabaga ubuvugizi kugirango iryo tegeko risobanuke".    

Rugayampunzi Antoine nawe yagize ati "nkubu mu karere ka Kirehe nta makuru dufite ku bantu bafite ubumuga, inama kenshi tuzigiramo ibintu bigiye bitandukanye bidufasha kugirango tubashe no kumenya raporo ku makuru y'abantu bafite ubumuga".

"Mu gihe umuntu azabura ubushobozi bwo kwitabira za nama ntabwo tuzabasha kubona amakuru, turasaba ko ayo mafaranga yajya yihutishwa bakayabonera igihe kugirango babashe kurangiza inshingano zabo".      

Hari ubuyobozi bw’uturere mu ntara y’Iburasirazuba bwemera ko budatanga insimburamubyizi ku bantu bafite ubumuga bitabiriye inama ariko bukiyemeza ko bugiye kwikosora bugashyira mu bikorwa iby’itegeko riteganya.

Mukamana Marceline,Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gatsibo na mugenzi we wo mu karere ka Ngoma Mukayiranga Marie Gloriose nibyo bagarukaho.

Mukamana Marceline yagize ati "iki kibazo ndakijyana muri komite nyobozi tukiganireho kizahabwa umurongo". 

Mukayiranga Marie Gloriose nawe yagize ati "hari ibaruwa yaje mu kwezi kwa 4 ndakeka ko ariyo izakurikizwaho usibye ko hatariho ingengo y'imari ijyanye n'ayo mafaranga, ubwo rero cyaba ari ikirarane". 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, avuga ko nk’intara bagiye kwegera uturere tugatangira gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko maze tukajya dutanga insimburamubyizi ku bitabiriye inama z’abantu bafite ubumuga ndetse n’abayatanga akajya yihutishwa.

Yagize ati "ni ukubahiriza ibiteganywa n'itegeko, abantu barabyibukijwe ko itegeko rihari ko bagomba kubishyira mu bikorwa, ni ugusaba uturere tutarabitangira kubishyira mu bikorwa".  

Kugeza ubu mu ntara y’Iburasirazuba habarurwa abantu bafite ubumuga bagera ku bihumbi 60 n’abantu bane.

Akarere ka Nyagatare niko gafite umubare munini, kagakurikirwa n’akarere ka Bugesera, Kayonza, Ngoma, Gatsibo, Kirehe ndetse na Rwamagana.

Gusa iyi mibare ishobora kuba atari ukuri kuko hari imiryango ibahisha itabagaragaza ngo bamenyekane babashe kwitabwaho.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Jun 6, 2023 - 08:48