
U Rwanda na Somalia byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu nzego eshanu
Oct 27, 2025 - 17:29
U Rwanda na Somalia byasinyanye amasezerano y’ubutwererane agamije gushimangira umubano n’imikoranire mu nzego zinyuranye. Amasezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 27 Ukwakira (10) 2025, yibanze ku bufatanye mu nzego eshanu zirimo ubutabera, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga (ICT) n’amategeko mu rwego rwo gushimangira no kwagura imikoranire y’ibihugu byombi.
kwamamaza
Aya masezerano yashinwe ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yakiraga mugenzi we wa Somalia, Abdisalam Abdi Ali, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Ibihugu byombi byasinyanye kandi amasezerano y’ubutwererane rusange ndetse byemeranya ishyirwaho rya Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye (Joint Permanent Commission/JPC), izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano no gushaka izindi nzego byakorana mo.
Mu biganiro byahuje aba ba Minisitiri, bagarutse ku mubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Somalia, ushingiye ku bwubahane, ku ntego zihuriyeho no ku mwuka w’ubumwe bwa Afurika (Pan-Africanism). Bavuze ko uru ruzinduko rwa Minisitiri wa Somalia ari umusanzu mushya mu gushimangira ubufatanye buhoraho mu nzego zifitiye inyungu impande zombi.

Aba bayobozi banashimye umusaruro w’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi mu byerekeye ubucuruzi, umutekano, ubugenzacyaha n’igisirikare.
Ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga banaganiriye ku masezerano y’amahoro akomeje kuganirwaho i Doha muri Qatar no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije gukemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
U Rwanda rwashimye uruhare rwa Somalia mu Kanama k’Umutekano ka ONU, aho ihagararira inyungu z’umugabane wa Afurika muri A3+ Group, ndetse impande zombi zemeranya gukomeza gukorana bya hafi ku rwego mpuzamahanga no mu miryango ihuza ibihugu, hagamijwe guteza imbere inyungu bahuriyeho no guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


