Imikoranire y'ibihugu mu kunoza ubuziranenge bw'ibicuruzwa

I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga Nyafurika yiga ku buryo ibigo bitsura ubuziranenge byo muri Afurika byahuza ubugenzuzi bw’ubuziranenge, inzego zishinzwe ubuziranenge ziravuga ko bizateza imbere urwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu by'Afurika.

kwamamaza

Mu byo aba baganira muri iyi nama y'iminsi 5 barungurana ibitekerezo ku buryo ibicuruzwa byo muri Afurika byahuza ibipimo by’ubuziranenge kugira ngo byoroshye ubucuruzi hagati y’ibihugu by'Afurika.

Dr. Nsengimana Hormogene umunyamabanga mukuru w'ihuriro ry’ibigo bishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge muri Afurika avuga ko hazashyirwaho amabwiriza rusange muri Afurika bikorohereza abacuruzi.

Yagize ati "iyi nyandiko ni inyandiko iri imwe mu zikomeye kugirango ibicuruzwa bive mu gihugu bijya mu kindi, ubu dufite ibihugu 6, umunsi byasinye iyi nyandiko ivuga ngo igicuruzwa cyo mu Rwanda kizajya muri Ghana batongeye gushakisha ubundi buziranenge nta rindi geragezwa rizakorwa [...........]"    

Uyu munsi ubucuruzi hagati y’ibihugu by'Afurika buri ku kigero cya 16% mu gihe ibihugu by’Uburayi na Amerika buri kuri 70% ,mu gucuruzanya hagati y'ibihugu by'iyi migabane, ni imibare itangazwa na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda ,ari nayo mpamvu inzego zishinzwe ubuziranenge muri Afurika zishaka kunoza imikoranire.

Ku ruhande rw’u Rwanda Bwana Niwenshuti Richard umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda avuga ko uku gushyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika bizarufasha mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Yagize ati "aha niho bihera, icyo dutekereza ahangaha nta kindi ni ukuvuga ngo ese igihugu kimwe ku kindi birumvikana ko hari ingamba ku buryo umuntu yavuga ati kiriya gihugu iterambere ry'inganda uburyo ubuzirange busuzumwa ni ibintu bigaragaza ko ibicuruzwa bifite ubuziranenge".

U Rwanda kandi ruvuga ko rwiteguye mu buryo buhamye mu korohereza ibindi bihugu mu kugira imikoranire nkuko bivugwa na Bwana Raymond Murenzi umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda (RSB) avuga ko barimo gushaka korohereza abacuruzi kugirango bikureho imbogamizi.

Yagize ati "kwitegura ni urugendo ariko navuga ko uyu munsi bariteguye kuko dufite ibicuruzwa birenga 750 bimaze kubona ibirango by'ubuziranenge byoherezwa hirya no hino ku isi harimo no mu bihugu by'Afurika cyane cyane buri mwaka tubona abasaba ibirango by'ubuzirange bari hagati 100 na 150, ibyo rero biduha icyizere yuko umubare uzakomeza kwiyongera kandi natwe turahari kugirango tubafashe".     

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’ibigo bitsura ubuziranenge by'Afurika (ARSO) bwa 2020,bwagaragaje ko 48,3% by’ibihugu by’Afurika bidafite ubushobozi buhagije bwo gupima ubuziranenge ku buryo ibicuruzwa byabyo byakwinjira mu bindi bihugu nta nkomyi cyangwa irindi genzura.

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu 6 birimo Nigeria ,Ghana ,Afurika y’Epfo  ,Zimbabwe,Kenya n’u Rwanda bihagarariye ibice bitandukanye by'Afurika birimo kuganira uburyo hanozwa imikoranire n'ubuzirange bw'ibicuruzwa muri ibi bihugu.  

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Feb 7, 2023 - 06:33