Imyaka 40 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie Palatinat

Leta y’u Rwanda irashimira umusaruro ukomoka ku myaka 40 ishize mu bufatanye hagati y’abaturage b’u Rwanda n’ab’intara ya Rhénanie Palatinat yo mu Budage. Kimwe mu bikorwa byishimirwa cyane ni uruganda rw’imiti n’inkingo rwa BionTech ruri kubakwa mu Rwanda ku bufatanye n’ikigo gikomoka muri iyo ntara.

kwamamaza

Madamu Malu Drayer Minisitiri akaba na Perezida w’intara ya Rhénanie Palatinat, imwe mu zigize igihugu cy'Ubudage, avuga ko mu myaka 40 ishize abaturage be bafitanye umubano n’abanyarwanda byabaye igihe cyiza cy’ubushuti, ndetse ngo ntakabuza ko ahazaza hazakomeza kuba heza.

Yagize ati“dufitanye amateka meza, ndetse ndizera ntashidikanya ko n’ahazaza hazatubera heza. Dufite buri kimwe cyose gikenewe bizadufasha kugera kure heza dufatanyije. Mwarakoze kutubera inshuti nziza z’ingenzi, kandi n'ubushuti bwashibutse mu bufatanye.”

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, ngo umusaruro w’ubufatanye n’intara ya Rhénanie Palatinat mu myaka 40 ishize wabaye mwiza cyane ndetse ngo hashingiwe ku masezerano mashya aheruka gusinywa, umubano uzarushaho kuba mwiza nk’uko Dr. Vincent Biruta Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ashingiye ku rugero abigarukaho.

Yagize ati "ndagirango mvuge by'umwihariko ko uruganda rw'ubakwa uyumunsi ruzakora inkingo harimo iza covid n'izindi ikigo kirwubaka muri Rhénanie Palatinat niho gituruka, bigiye kujya kuyindi ntera muri iyiminsi rero, hakaba harasinywe n'andi masezerano ajyanye no gufatanya muri urwo rwego rwo kwigisha ndetse n'ubushakashatsi muri ibyo birebana n'ubuzima bw'abantu n'ibindi ndetse nibyo bikorwa bijyanye no gukora imiti n'inkingo. ni umubano wagize akamaro cyane kandi turakomeza kuwabakiraho no kubaka umubano hagati y'u Rwanda n'Ubudage muri rusange".    

Uyu mubano wihariye uzwi ku izina rya Jumelage hagati y’u Rwanda n’intara ya Rhénanie Palatinat yo mu gihugu cy’Ubudage watangiye mu mwaka w’ 1982, ushingiye ahanini ku mibanire hagati y’abaturage kurusha uko ushingiye kuri za leta ndetse mu mishinga inyuranye iyo ntara imaze gufashamo u Rwanda irimo uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, n’indi imaze gutwara amafaranga asaga miliyoni 70 z’ amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 70 mu mafaranga y’u Rwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Oct 26, 2022 - 08:05