Urubyiruko rwakuriweho umupaka uri hagati yarwo n'isoko ry'umurimo

Mu ntara y'Amajyepfo urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, ruravuga ko kuba ruhabwa ubumenyi, ariko rukanakurikiranwa ku isoko ry'umurimo bizarukuriraho imbogamizi rwagiraga zirimo kwitinya.

kwamamaza

Kimwe mu biba biraje ishinga abarangiza amashuri makuru na za kaminuza, ni ugushaka imirimo mu byo bize ariko ngo bagahura n'imbogamizi zituma badakabya inzozi ku buryo ngo hari n'abamara imyaka itanu batararonka.

Ni ibintu umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda ishami ryigisha ubukungu n'icungamutungo Joseph Nkurunziza, na Anne Marie Kagwesage umuhuzabikorwa wa Master card Faundation scholars program bavuga ko biyemeje gukemura.

Joseph Nkurunziza ati "kaminuza ifite intego zo gufasha uwo mwana kuba asohoka afite ibyangombwa byose byamufasha kugirango ejo ntabe umutwaro ahubwo abe igisubizo ku babyeyi, umuryango no ku gihugu".

Anne Marie Kagwesage nawe ati "tugomba guhora tuzamura ibyo dutanga kugirango abanyeshuri twigisha bazabe abanyeshuri babasha gusubiza ibibazo igihugu gifite muri iki gihe". 

Muri uyu mujyo, binyuze muri career summit, abasaga 1000 bahujwe na barwiyemezamirimo babamenera ibanga rikoreshwa ku isoko ry'umurimo, berekwa uko bahabwa imenyerezamwuga ribahemba n'ibindi...abitabiriye iyi gahunda bakavuga ko byabatinyuye.

Umuyobozi w'Ishami ry'iterambere ry'ubucuruzi no guhanga imirimo mu karere ka Huye, Dukundimana Cassien avuga ko urubyiruko icyo rusabwa ari ukutihambira ku byo rwize ahubwo rugakoresha amahirwe ahari nk'amafaranga aba agiye aba ari mu bigega.

Ati "uyu munsi dufite miliyoni zisaga 400 ashobora gufasha mu mishinga y'ubucuruzi buto mu mishinga y'ubworozi, koperative imwe y'urubyiruko ishobora guhabwa mu buryo bworoshye miliyoni 6 zikabafasha kugira imishinga bakora". 

Kugeza ubu, mu Rwanda imibare igaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu guhanaga imirimo kuko bigeze kuri 90% nkuko bigaragazwa n'ikigo cy'igihugu cy'ibarururishamibare. 

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo

 Nov 10, 2023 - 14:18