Mu Rwanda hari kubera inama y'abagore bakora mu rwego rw’ubuhinzi baturutse mu bihugu 45

I Kigali mu Rwanda hateraniye abagore bakora mu rwego rw’ubuhinzi baturuka mu bihugu 45 bitandukanye, aho bari mu nama y’iminsi itatu igamije gufasha abakora muri urwo rwego kwandikisha imitungo bwite ivuye mu byo bakora.

kwamamaza

Ni inama ihuriyemo abagore ba rwiyemezamirimo bo mu rwego rw’ubuhinzi baturutse mu bihugu 45 bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika ndetse n’ahandi, aho igamije gukangurira abakora ubuhinzi gufata ibiva mu musaruro, bakora maze bakabyandikisha nk’umutungo bwite kuko bifasha kwagura urwego rw’ubuhinzi n’urwabo muri rusange.

Dr. Olivier Kamana umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) nibyo agarukaho.

Yagize ati "iyi nama izarushaho gukangurira abagore bari mu byerekeranye n'ubuhinzi ariko cyane cyane ubuhinzi bujyana no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, mu Rwanda dusigaye dufite umubare munini w'abagore bari mu buhinzi ndetse no mu kongerera umusaruro ibikomoka ku buhinzi, bizabakangurira kumenya uko bakwandikisha ibihangano byabo". 

Bamwe mu bitabiriye iyi nama barahamya ko bayungukiramo byinshi byazamura urwego rw’ubuhinzi mu bihugu byabo n’ibindi muri rusange .

Beatrice Nyamoa na Muhorakeye Groliose baturutse mu gihugu gituranyi cy’Uburundi nibyo bagarukaho.

Beatrice Nyamoa yagize ati "iyi nama nabonye ko nyikuramo byinshi kubera ko duhura n'abagore baturutse mu bihugu byinshi mukaganira mugahana ibitekerezo bitewe nibyo bakora nkababwira nanjye ibyo nkora, bituma ubona ibibazo bishobora kuba biri muri Afurika n'uburyo mushobora gukorana ndetse no kurahura ubumenyi".

Muhorakeye Groliose nawe yagize ati "iyi nama ni nziza cyane, bituma tumenyana n'abandi bagore bo mu bihugu byo muri Afurika kugirango dushobore kuba twacuruza ibintu bikorewe muri Afurika bikanacururizwa muri Afurika tutarinze kubijyana ahandi".

Nyamara ariko haracyari imbogamizi mubyo kwandikisha umutungo bwite w’umuntu, Dr. Olivier Kamana umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI aravuga igiteganywa gukorwa ngo iyi gahunda izagere kuri benshi kandi henshi.

Yagize ati "haracyariho imbogamizi z'uko abenshi batazi ko bibaho kwandikisha ibihangano kandi turizera ko iyi nama izadufasha kongera muri ubwo bukangurambaga tubinyujije mu rugaga rw'abikorera, iyi nama izatanga amakuru ahagije kugirango bimanuke, usanga kenshi abandikisha ibihangano byabo ari abohereza mu mahanga, dushaka kugirango n'abakorera ku isoko rya hano mu Rwanda nabo ubwabo babashe kwandikisha ibihangano byabo".

Iyi nama izamara iminsi igera kuri itatu i Kigali ihuriwemo n’abagore ba rwiyemezamirimo cyane mu rwego rw’ubuhinzi bava mu bihugu 45 byiganjemo ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara ku ntego yo kuzamura no guha agaciro urwego rw’ubuhinzi kuri uyu mugabane.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 16, 2023 - 07:29