Karongi: Abishoboye banga kwitabira kwipimisha ubwandu bwa virusi itera Sida

Mu karere ka Karongi mu nzego z’ubuzima ziravuga ko abantu benshi bamaze kwitabira kwipimisha ubwandu bwa Virusi itera Sida ariko kandi hari n’imbogamizi za bamwe mu bishoboye batarakangukira kwipimisha icyorezo cya Sida ibikomeza kongera ubwandu bushya muri aka karere.

kwamamaza

Umugore twahaye izina rya Vestine ,utuye mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura afite ubwandu bwa virusi itera Sida avuga ko mu mwaka wa 2001 yamenye ko yanduye Virusi itera Sida atangira kwiheba cyane ko n’aho yari atuye batangiye kumuha akato no kumubwira amagambo amukomeretsa.

Akomeza avuga ko yaje kumenya akamaro ko gufata imiti igabanya ubwandu ifatwa n'abafite virusi itera Sida maze atangira kuyifata muri 2005 ubu amaze imyaka 17 ayifata ibintu byaje kumugirira akamaro ku buzima bwe.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko rwose ameze neza kandi amaze kwiteza imbere muri koperative yibumbiyemo na bagenzi be bahuje kuba bafite ubwandu bwa virusi itera Sida.

Mu bukangurambaga bakora bwo gushishikariza abandi bantu kwirinda Sida no kujya kuyipimisha bakamenya uko bahagaze, Vestine avuga ko bagorwa cyane n’abamaze kugira amafaranga banga kwitabira kwipimisha iki cyorezo.

Ni ikibazo n’umuganga Mukanyarwaya Mediatrice uvura ku bitaro bya Kibuye  usanzwe yita by’umwihariko kuri aba barwayi bafite Virusi itera Sida avuga ko aba bafite ubushobozi bataritabira kwipimisha virusi itera sida.

Yagize ati "abo nabo dufite uko tugenda tubakurura aba atariyakira ari mushya muri serivisi kugirango rero aze ahite yicara mu bantu ntago biba bimworoheye, tugenda tumwigisha gahoro gahoro nabo bazagera ahongaho baze". 

Dr. Ishimwe Michel uri mu ishami rikurikirana  abafite ubwandu bwa Sida ku bitaro bya Kibuye by'akarere ka Karongi agaragaza imibare y'akarere ka Karongi yo mu bigo nderabuzima 10 bikurikiranwa n’ibitaro bya Kibuye abafute virusi itera Sida bose ni  4316 muri aba  66% ni abagore mu gihe abagabo ari 34%.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Karongi

 Oct 3, 2022 - 15:05