U Rwanda na Misiri mu masezerano mashya y’ishoramari

U Rwanda rwasinyanye amasezerano mashya na Misiri agamije guteza imbere ishoramari, ubuzima n’ubucuruzi, harimo no guhana ubutaka buzafasha impande zombi kwagura amasoko mu karere.

kwamamaza

Ku wa 23 Nzeri (09) 2025, nibwo Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Misiri, aho yakiriwe na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi. Nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi, hasinywe amasezerano mashya agamije gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yagize ati: “Amasezerano yasinywe uyu munsi yubakiye ku musingi ukomeye twubatse kera. Dufatanyije turi kubaka ikigo kigezweho cyo kuvura indwara z’umutima i Kigali, kizateza imbere ubuvuzi bw’indwara z’umutima mu Rwanda no hanze yarwo.”

Amasezerano yasinywe yibanze ku guteza imbere ishoramari, imicungire y’amazi, imiturire n’imijyi, ndetse no guhana ubutaka. U Rwanda rwahawe ubutaka na Misiri, narwo ruyiha hegitari 10  mu karere ka Kirehe, hafi y’umupaka na Tanzania.

Perezida Kagame yashimangiye ko “Ubu bufatanye bwongererwa imbaraga n’uburezi no kongerera ubushobozi abakozi. Misiri ikomeza guha amahugurwa ahanitse abaganga b’Abanyarwanda. Perezida, ndifuza kugushimira ku bufasha bwa Misiri.

Yavuze ko ibihugu byombi bifatanya cyane mu byerekeye imiti n’ibikoresho bikenerwa mu buvuzi, kandi ibipimo by’ubuziranenge bigahurirwaho.

Ati: “Mu Rwanda twaguye uburyo abantu bagezwaho serivisi z’ubuvuzi kandi zifite ireme, dutangiza ikorwa ry’inkingo dufatanyije n’abafatanyabikorwa.”

Yahamije ko urwego rw’ubuvuzi n’ibigo bikora muiyiuru rwego ari abafatanyabikorwa beza b’u Rwanda kandi hifuzwa imikoranire iruseho.

Kubyo guhana ubutaka bwo gukorerwaho ubucuruzi, Perezida Kagame yavuze ko“ Guhana ubutaka hagati y’u Rwanda na Misiri ni ikintu gikomeye kizafasha ibihugu byacu kugera ku masoko yagutse mu karere.”

Ni mu gihe abashoramari n'abacuruzi b’ibihugu byombi bakora ibijyanye n'ubwubatsi, ubuhinzi n’inganda z’imiti bahuriye mu nama ya mbere i Cairo ku wa 22 Nzeri (09).

Mu gushimangira uruhare rmu by'ubukungu, Perezida Kagame yagize ati: “Twizera ko hari amahirwe menshi ibihugu byacu byombi bishobora kubyaza umusaruro kugira ngo duteze imbere umubano wacu mu by’ubukungu. Ni yo mpamvu abikorera bacu n’abashoramari bahuye muri uru ruzinduko. U Rwanda na Misiri bisangiye inyungu mu gutunganya ibiribwa, ibyo kwakira abantu n’ikoranabuhanga rihanitse n’ibindi.”

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yanahuye na Ahmed El Sewedy uyobora ikigo Elsewedy Electric, baganira ku mahirwe yo gushora imari mu Rwanda, cyane mu bijyanye n'ingufu, ibikorwaremezo n'inganda.

 Sep 24, 2025 - 10:32