Nyanza: Babangamiwe n'umuhanda ubicira ibinyabiziga ukanabateza impanuka

Mu karere ka Nyanza hari abavuga ko iyo banyujije ibinyabiziga mu nzira zagenewe abanyamaguru mu muhanda w’amabuye uva ku bitaro ujya kuri sitade bitewe n’uko ubyangiza, bahohoterwa n’abanyamaguru , bagasaba ko washyirwamo kaburimbo cyangwa amabuye agakurwamo ugatsindagirwamo itaka ry’urusekabuye kuko ubabangamiye.

kwamamaza

Ikibazo cy’uyu muhanda w’amabuye uva ku bitaro bya Nyanza ukerekeza kuri Sitade, ukibona neza iyo uri kugenda mu nzira z’abanyamaguru ziwukikije aho ugenda uzibisikaniramo na moto n’amagare byatinye kunyura mu muhanda w’amabuye byagenewe.

Abagenzi baba batongana n’ababitwaye kuko ngo byabasagariye, yewe ngo hari n’igihe izo ntonganya zibyara impanuka za hato na hato bakifuza ko washyirwamo kaburimbo.

Umwe yagize ati "twarabivuze cyane turanabisa ko badufasha bakadushyiriramo kaburimbo, hasi hatwicira amagare ushobora kuba utwaye nk'umugenzi utwite ukajya kugera muri kaburimbo yagize ikibazo ugahita umujyana kwa muganga yenda gukuramo inda".

Undi yagize ati "umuhanda uteye ikibazo, hari n'ubwo umugenzi ahagarara igare ryamukoraho gakeya akaguhutaza cyangwa se akaba yanagukubita ukaba wagwana naryo mu mabuye". 

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme mu mvugo idatanga icyizere cya vuba cyo gukora uyu muhanda, ku murongo wa telefone yavuze ko igitindije ikorwa ryawo ari ubushobozi butaraboneka.

Yagize ati "iyo gahunda yo kuzashyiramo kaburimbo ni ikibazo cy'amafaranga turi gushaka, ikibazo turakizi, amabuye yarakozwe umuhanda urakoreshwa,nubwo hari aho amabuye yagiye yangirika tuyasubizamo ariko ntafate neza niyo mpamvu twafashe uwo mwanzuro ko ariya mabuye tuzayakuramo ni ikibazo cy'amafaranga gusa naboneka tuzabikora"

Uyu muhanda ubangamiye abatwara ibinyabiziga, urebesheje amaso ufite hafi km 1.5 y’uburebure.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Nyanza

 Feb 6, 2023 - 09:01