Musanze: Hari kubera imyitozo ihuriweho n'Ingabo z'ibihugu bya EAC

I Musanze mu ntara y'Amajyaruguru hari kubera imyitozo ya Gisirikare yitabiriwe n’Abasirikare, Abapolisi n'Abasivile barenga 600 bari mu myitozo ihuriweho n'ibihugu bya EAC igamije kurinda umutekano w’abaturage, guhagarika ibyihebe, gushishikariza ubufatanye no guharanira amahoro muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

kwamamaza

Ushirikiano Imara ni izina ryahawe imyitozo y’Agisirikare iri kubera mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherere i Nyakinama mu karere ka Musanze, ihuriweho n’Abapolisi, Abasivile n’Abasirikare, bo mubihugu 5 byo mu muryango wunze ubumwe bw’ihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Kangoma ni izina ryiswe igihugu cyirimo intambara kugirango cyifashishwe mu gukorerwamo imyitozo, igamije kurinda umutekano w’abaturage, guhagarika ibyihebe, no gukumira ibiza byose biri kubera muri icyo gihugu cya Kangoma giherereye mu gace k'ibirunga, mu myitozo iyobowe na Maj. Gen. Andrew Kagame Umusirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Yagize ati "ibi bisobanuye gufatanya, gushyira imbaraga hamwe nk'ibihugu no kugenda tugana yuko twebwe tugomba kubona ibibazo by'umutekano w'ibibazo bireba akarere, kuko ibibazo bireba akarere biba bireba igihugu cyose mu karere, ni ingufu dushyize hamwe nk'ingabo zo mu karere kugirango dukemure ikibazo cyo mu karere".

CP Polo Nkole umuyobozi wa Polisi waturutse mu gihugu cya Uganda avuga ko iyi myitozo iri gukorwa hibandwa ku bikenerwa mu gihugu birimo intambara byose biri kuba birimo, kuruhande rwa Polisi ibyo biteguye neza.

Yagize ati "Polisi ifitemo ibice 3, icyambere cy’ihariye ubugenzuzi, icy'imyitozo, kandi icyo gice ni nacyo kiba gifite mu nshingano zo kugenzura ibikorwa byo ku cyicaro gikuru. ariko na none muri ibyo bice harimo n’igice gisa n’icyibumbira hamwe ubumwe bw’Abapolisi, icyo gishyiraho amategeko ngenderwaho rusange, abarinzi basanzwe n’abarinda umutekano w’abanyacyubahiro, bagakomeza kugenzura uko abaturage bari gufaswa byumwihariko hibandwa ku basivile".

Alice Uwagaga Urusaro Karekezi umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, niwe ushinzwe imyitozo. Asobanura ko iyi myitozo igamije gushishikariza amahoro no guharanira ubufatanye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ngo kandi gukorera hamwe n’ingenzi cyane.

Yagize ati "ingabo zacu akenshi ni umusingi w'ibihugu byacu,uko bahura buri mwaka gukorera hamwe, kumvikana ku gitekerezo cy'amahoro n'igitekerezo cy'umutekano n'iby'ingenzi cyane, kubera inzitizi dusigaye tugira ni ngombwa ko n'Abasivile, Abapolisi n'abashinzwe abagororwa bakorera hamwe".    

Minisitiri w’ingabo z'u Rwanda Juvenal Marizamunda arabasaba kubyaza inyungu aya mahirwe, iyi myitozo ikazabafasha kubaka ibikomeye.

Yagize ati "icyo nabwira abitabiriye aya masomo nkuko umugaba mukuru w'ingabo yabivuze, mugomba kubyaza umusaruro aya mahirwe y'ingenzi mubonye, musangizanye buri kimwe mubona ari ingirakamaro kuri bagenzi banyu kandi mwigire kuri bagenzi banyu cyane cyane abakora umwuga utandukanye nuwo mukora".  

Iyi myitozo ya Gisirikare iri kubera mu ishuri rikuru rya Gisirikare riri Nyakinama ni kunshuro ya 13 , iyi myitozo yitabiriwe n’ibihugu bitanu birimo Kenya, u Rwanda, u Burundi, Tanzania na Uganda, hitabira abasaga 600 barimo Abasirikare, Abapolisi n’Abasivire ikazamara ibyumweru 2 .

Ibihugu bititabiriye ni Sudani y’Amajyepfo ndetse na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star I musanze

 Jun 20, 2023 - 07:25