CLADHO iravuga ko ingengo y'imari itita ku burenganzira bw’umwana uko bikwiriye

Imiryango itari iya leta igaragaza ko mu Rwanda ingengo y’imari igenwa itita ku burenganzira bw’umwana uko bikwiye bigatuma bidindiza uburezi bwe kuko nta mafaranga ahagije ashyirwamo bityo bikanamwambura uburenganzi afite muri rusange .

kwamamaza

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje inzego zitandukanye za leta n’imiryango itari iya leta yita ku mwana,impuzamiryango y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLDHO) niho yagaragaje ko kenshi ingengo y’imari ya leta igenwa ariko ugasanga hatekerezwa ku bikorwa bifitiye akamaro abantu bakuru,abana ntibitabweho uko bikwiye.

Bwana Emmanuel Safari umunyamabanga nshingwabikorwa wa CLADHO yagize ati "kuki umwana uyumunsi yiga akaba yakwiga wenda yakomeza akagenda, ariko uburere buva hasi ejo n'ejobundi yazabona na diporome yajya hanze ugasanga bigiye kongera kandi kumusubiza inyuma cyangwa se bagiye kumusubirishamo ibizami, itegurwa ryo hasi ry'umwana ritangira hakiri kare kandi kugirango bikomere bigire imbaraga twebwe turibanda ku ngengo y'imari, ingengo y'imari ni nka moteri, ibyo byose bitashyizwe mu igenamigambi ejo uzasanga nta cyerecyo dufite".    

Ni ibibazo bigaragagazwa ariko kandi ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCD) kivuga ko kigiye kubakorera ubuvugizi bakajya bitabwaho mu gihe cyo kugena ingengo y’imari.

Frodouard Tuyishimire ashinzwe imikurire y’ingimbi n’abangavu n’uruhare rw’umwana mu bimukorerwa  mu kigo NCD nibyo asobanura.

Yagize ati "ingengo y'imari ijya ku mwana no kubindi igenda izamuka bikozwe n'izi nzego zibikoramo dufatanya habaho kuzamura no kureba ibyihutirwa, mu burezi mu minsi ishize hari ingengo y'imari yazamutse, ntekereza ko ijisho rya leta riba ribireba kugirango bizamuke".    

Ubushakashatsi bwakozwe na CLADHO bugaragaza ko kubura ingengo y’imari bituma uburezi bw’u Rwanda butagira ibikorwa remezo bihagije bityo bikavutsa uburenganzira abana ,bwagaragaje ko amashuri agera kuri 43 adafite amazi yo kunywa, ibigo 46 nta mashanyarazi bifite,amashuri 26 nta cyumba cy’umukobwa afite,amashuri 67 nta bwiherero bw’abakobwa n’abahugu afite ,mu gihe ibigo 73 nta bibuga abana bakiniramo bifite.

Ibi byose CLADHO ikavuga ko bivutsa uburenganzira umwana w’u Rwanda witwa Rwanda rw’ejo,bityo igasaba inzego zibishinzwe gusesengura aho ingengo y’imari igenerwa uburezi aho ijya.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Oct 21, 2022 - 14:45