Akerere ka Gatsibo karanengwa n’abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu

Akerere ka Gatsibo karanengwa n’abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC, kubera ko muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta hagaragaramo amakosa yo kuregwa n’abaturage bikarangira gatsinzwe kagacibwa amafaranga miliyoni 38 z'amafaranga y'u Rwanda .

kwamamaza

Mu makosa yagarajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari 2020/2021 yakozwe n'akarere ka Gatsibo,uyu mugenzuzi yasanze aka karere  karatsinzwe mu nkiko ubwo abaturage bakaregaga bikarangira gaciwe amafaranga Miliyoni 38 z'amafaranga y'u Rwanda.

Madame Nankunda Jolly umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere yasobanuriye abagize PAC impamvu y’aya makosa.

Yagize ati ahangaha twaratsinzwe ariko haje kugaragaramo ibimenyetso by'akarengane dusaba ko urubanza rusubirwamo kubw'impavu zakarengane, ntabwo rero turayishyura ayo mafaranga.  

Aba bagize PAC bakomeje guhata ibibazo aba bayobozi b'akarere ka Gatsibo bavuga ko batiyumvisha ukuntu gatsindwa n’abaturage kakagera n’aho  gacibwa amafaranga .

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Richard Gasana yijeje abadepite ko amakosa akarere ayoboye kakoze atazasubira ngo kongere gatsindwe n’abaturage.

Yagize ati iki kibazo cyagaragaye muri uyu mwaka ariko ni ibibazo byabaye mu myaka yambere nubwo urubanza rwabaye vuba ahangaha ariko ndagirango nemeze ko mu gihe cya vuba cyatambutse twakoze ibishoboka, tugiye kwirinda ko abaturage umwanya wo kutujyana mu nkiko twakora ibishoboka tukaganira nabo niba harimo akarengane tukagacyemura.    

Uku kuregwa mu nkiko akarere ka Gatsibo karezwe n’abaturage ubwo batumvikanaga mu gutunganya  igishanga cyakorerwagamo na Koperative COPORORIZ Ntende, hari mu mwaka wa 2014,byaviriyemo aka karere gucibwa amafaranga miliyoni 38 z'amafaranga y'u Rwanda, icyakora ngo karacyajurira.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Sep 16, 2022 - 08:41