Abaganga bazi ibya Radiography ni bake mu Rwanda

Abari mu buvuzi bwifashisha ikoranabuhanga ry’imashini zipima indwara hifashishijwe Radiography, abanyarwanda benshi bazi nko kunyura mu byuma, bavuga ko ubuke bwabo bukomeje gutuma bamwe mu bakenera izi serivise batazibonera igihe ndetse no hafi yabo, ibigitiza umurindi imyumvire ya bamwe mu baturarwanda ku kudasobanukirwa neza imikorere y’iri koranabuhanga ryifashishwa mu buvuzi.

kwamamaza

Buri mwaka tariki ya 8 ukwezi kwa 11, isi izirikana ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga rya Radiography ibyo abanyarwanda benshi bazi nko kunyura mu byuma. Ni umunsi usanze mu Rwanda hakiri ibyuho birenze kimwe muri bene ubu buvuzi, gusa igikomeye kurusha ibindi ni ubuke bw’ababyize n'ababikora.

Marie Grace Ufitinema, umuganga akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abakora muri ubu buvuzi avuga ko kuba ari bake iyi ari inzitizi ituma benshi bagorwa no kubona ubuvuzi hakiri kare.

Ati "kuba turi bake ntabwo umuturage arabona amakuru ahagije y'akamaro ko guca mu byuma ariyo mpamvu dukora ubuvugizi kuri Minisiteri y'ubuzima kugirango batwongerere abakozi babashe kwigisha ba baturage akamaro n'ingaruka byo guca mu cyuma hakiri kare".

Kubari kwiga ubu buvuzi muri kaminuza y’u Rwanda nabo bataragera ku mubare uhagije, bashimira Leta y’u Rwanda kuri bimwe mu bikoresho bibafasha mu myigire, ariko Elissa Ngabonziza, Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga ry’imashini zipima indwara hifashishijwe (Radiography), akavuga ko bakeneye ibiruseho, kuko nabyo kuba bidahagije ari imbogamizi yatuma badasohokana ubumenyi buhagije.

Agira ati "hari nk'amasomo twiga ugasanga ntitubona ibikoresho byo kwimenyerezaho natwe icyo gihe bituma tutamenyera kubikoresha bikaba byakudindiza mu bumenyi ugira". 

Dr. Odomeru Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi Campus ya Remera, avuga ko byibuze hari icyizere bigendanye na zimwe mu ngamba zihari zo kongera abanyeshuri.

Ati “nk’igisubizo, hari hakenewe kongera abaza kwiga ubu buvuzi, kandi ibi byatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho ubu abaza kubwiga twakira amashuri abiri mu mwaka, rero mbona ko hari icyizere ko muri 2027 bizaba bihagaze neza. Ibyo ntekereza ko bizagabanya icyo cyuho cy'umuganga umwe ku bantu ibihumbi 60.”

Nubwo muri rusange byakunze kugaragazwa ko umubare w’abaganga mu Rwanda ukomeje kuba muke, abari mu cyiciro cy’ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga rya Radiography, benshi bazi nko kunyura mu byuma kugeza ubu ni 280, wagereranya n'abanyarwanda basaga miliyoni 13,5 bakenera izi serivise ugasanga byibuze umuganga umwe agenewe kuvura abarwayi ibihumbi 60, ibisaba kongera imbaraga kugira ngo iri koranabuhanga ryo mu buvuzi naryo rijyane n’intego ya Leta y’u Rwanda yo kwimakaza ikoranabuhanga muri byose.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Nov 9, 2023 - 15:40