Perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda Dr. Faustin Ntezilyayo yakiriye mugenzi we Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Repubulika ya Sierra Leone

Kuri uyu wa Kabiri Perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda Dr. Faustin Ntezilyayo yakiriye mugenzi we Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Repubulika ya Sierra Leone n’itsinda ry’abacamanza yari ayoboye baje kwigira ku Rwanda imikorere y’inkiko ariko by’umwihariko guca imanza zishingiye ku misoro.

kwamamaza

Uru ruzinduko rwa Perezida w’urukiko rw’ikirenga muri Repubulika ya Sierra Leone n’intumwa yari ayoboye  rugamije kwigira ku Rwanda imikorere y’inkiko zo mu Rwanda  ndetse babonye n'umwanya uhagije wo gusobanurirwa imikorere y'izi nkiko zo mu Rwanda, mu biganiro nyunguranabitekerezo bagiranye na Perezida w’urukiko rw’ikirenga w’u Rwanda.

Dr. Faustin Ntezilyayo akavuga ko by’umwihariko baje kwigira ku Rwanda cyane ibijyanye no guca imanza zishingiye ku misoro.

Yagize ati baje cyane cyane kureba uko inzego z'ubucamanza zikora cyangwa zubatse kubera ko bafite ikibazo kihariye cyerekeranye n'imanza  zireba imisoro nicyo nabonye uriya Perezida w'urukiko rw'ikirenga wo muri Sierra Leone,  avuga ati turifuza kureba uko imanza zireba imisoro zicibwa, ariko nanone muri rusange ni ukugirango tuganire kubyerekeranye n'ikoresha ikoranabuhanga mumicire y'imanza ni ahantu u Rwanda rugenda rugira inararibonye ku buryo rero nabo bifuza kureba uko bidufasha mu guca imanza cyane cyane twihutisha mu gutanga ubutabera.   

Ni mu gihe kandi Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Sierra Leone, Hon. Desmond Babatunde Edwards  asanga u Rwanda ari igihugu kimaza gutera imbere mu butabera ngo nibyo byatumye bahitamo kuza kurwigiraho.

Yagize ati Uruzinduko rwanjye hano mu Rwanda nazanye n’abacamanza ndetse n’abakora mu kigo gishinzwe imisoro ,twaje hano mu Rwanda kugira ngo turebe ibijyanye n’inkiko ziburanisha imanza zijyanye n’imisoro, u Rwanda n’igihugi kirimo gutera imbere ,kandi cyanyuze mu ntambara ,cyanyuze no muri Jenoside ayo ni amateka mabi ariko mwagerageje kwiyubaka muhinduka igihugu  kirimo gutera imbere,muri Sierra Leone dufite ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro, guverinoma  irashaka kureba  niba iyo misoro ikusanywa neza ariko kuri ubu ntabwo birimo kutworohera,turashaka gushyiraho uburyo bwo kugenzura niba abaturage batanga imisoro neza,niyo mpamvu twaje hano.  

Ubusanzwe urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda n’urwa  Sierra Leone nta mikoranire ihamye mu by’ubutabera byari bisanzwe bifitanye nk’uko Perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda yabibwiye itangazamakuru gusa akavuga ko basanzwe bahurira mu miryango mpuzamahanga nk’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth binyuze mu ihuriro ry’abacamanza muri ibi bihugu ari naho hakomotse uru ruzinduko rwo gusura u Rwanda.

Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Aug 24, 2022 - 07:56