Musanze: Ababyeyi biyubakiye inzu mberabyombi y'abanyeshuri yakira abarenga 1000

Nyuma yuko bigaragaye ko abanyeshuri biga ku kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Francisco d’Assise Remera giherereye mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, bafatira amafunguro ya saa sita hanze bikadindiza amasomo, ababyeyi baharerera biyubakiye Sale yakira abarenze 1000.

kwamamaza

Ngo nyuma yuko ababyeyi barerera kuri iki kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Francisco d’Assise Remera giherereye mu murenge wa Remera muri aka karere ka Musanze, bibagaragariye ko abanyeshuri bahiga bafatira amafunguro hanze abandi bakayafatira mu mashuri bigamo ngo bikabangamira imyigire yabo, ni impamvu yatumye begeranya ubushobozi ku bufatanye n’abigeze kwiga kuri iki kigo, ubuyobozi bw’ishuri n’ubwa Kiliziya bafata icyemezo cyo kwegeranya ubushobozi bahubaka sale yakira abarenze 1000 batashye ku mugaragaro bakabihuza na yubile y’imyaka 75 iki kigo kimaze gishinzwe.

Ni ibintu n’abanyeshuri biga muri iki cy’igo bavuga ko bigiye kubahindurira iyo myigire yabagoraga.

Umwe yagize ati "byatugoraga, saa sita zageraga tukajya kurira mu mashuri nyuma tugafata umwanya wo gukora amasuku".

Soeur Valentine Uwizeyimana Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Francisco d’Assise Remera nawe ashimangira ko kubona aho abanyeshuri bafatira amafunguro ya saa sita byari ikibazo koko, gusa nawe akagaragaza ko iyi sale igiye kubikemura.

Yagize ati "twari dufite ikibazo gikomeye cyane cyuko muri gahunda nziza ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri ntabwo babonaga aho bafatira ifunguro bamara gufungura bifashishije intebe n'ishuri bigasaba umwanya uhagije wo kuhakorera isuku ugasanga hafi amasaha 2 ya nyuma ya saa sita ntabwo tuyiga". 

Ngoga Eugene Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe ubuyobozi bw’amashuri n’imyigire y’abana mu kigo gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB) arashimira uruhare rw’aba babyeyi mu kuzamura ireme ry’uburezi akanabizeza ko nabo bazakora ibishoboka kugira ngo intego z’uburezi bufite ireme bugerweho.

Yagize ati "turabashimira cyane ariko tugakomeza tukanabashyigikira ntidutezuke nka Minisiteri y'uburezi".

Iyi sale yuzuye itwaye asaga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda, ukuyitaha ku mugaragaro byanahujwe n’ibirori bya yubile y’imyaka 75 iri shuri rimaze.

Umushumba wa Kiriziya Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri Harolimana Vincent yasabye aba babyeyi gufatanya n’abarezi kugira ngo abanyeshuri barera bakure bashoboye kandi bashobotse.

Yagize ati "twifuza ko mwakomerezaho mu kugira gahunda ihamye yo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse". 

Uretse kuba iyi sale izajya yifashishwa nkaho gufatira amafunguro ya saa sita ku banyeshuri, aha ngo hazajya hifashishwa mu kwakira ibirori bitandukanye, inama n’ibindi, aba babyeyi bishyize hamwe bagafatanya n'abigeze kwiga aha bakiyubakira Sale yakira abarenga 1000, nabo barasaba ubuyobozi bw’ikigo gutanga uburezi bufite ireme nk’izingiro ry’impamba y’ubumenyi buzafasha abanyura aha kuzabaho neza.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star Remera mu karere ka Musanze

 Jun 1, 2023 - 09:18