Ikibazo cy’abangavu bakomeje guterwa inda z’imburagihe gikomeje gufata intera cyane cyane mu ntara y'Iburasirazuba

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) ivuga ko ikibazo cy’abangavu bakomeje guterwa inda z’imburagihe gikomeje gufata intera, bitandukanye n’ibihe byabanje aho imibare igaragaza ko mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka ushize wa 2022, abangavu ibihumbi 13 mu gihugu hose batewe inda z’imburagihe,muri abo intara y’Iburasirazuba ikaba yihariye 37% byabo.

kwamamaza

Iyi mibare iri hejuru y’abangavu batewe inda z’imburagihe by’umwihariko mu ntara y’Iburasirazuba,Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeannette,avuga ko ari ibintu bibabaje kandi biteye n’agahinda kuko urebye iyo mibare kuzamuka bene ako kagene byatewe n’uko ababyeyi badohotse ku nshingano zabo zo guha uburere buboneye abana ndetse n’abayobozi barebera abakora amahano nk’ayo yo gusambanya abangavu.

Yagize ati "ntabwo bihagaze neza ugereranyije no mu myaka yagiye itambuka bigaragara ko hatabayeho kugabanuka, nicyo kiduhangayikishije cyane kuko twagombye kugira imibare igenda igabanuka, kuba rero tukibona ko imibare iri hejuru birahangayikishije [........]" 

Minisitiri Bayisenge,akomeza asaba abantu mu byiciro bitandukanye barimo abayozi,abafatanyabikorwa ababyeyi ndetse n’abana guhuriza hamwe bagakuraho icyo cyasha cyo gusambanya abangavu bituma bamwe iterambere ryabo ridindira.

Yakomeje agira ati "mu gukumira ni ukongera ubukangurambaga haba mu rubyiruko ubwarwo, haba mu babyeyi kugirango bumve ko gutwara inda ari ingaruka zo gusambanywa kandi gusambanywa akaba ari icyaha gihanirwa n'amategeko".   

Abitabiriye inama mpuzabikorwa yiga ku iterambere ry’umuryango mu ntara y’Iburasirazuba,biyemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose bagakumira icyo bise icyorezo cyo gusambanya abangavu,kuko kitabahesha isura nziza ndetse n’ intara.

Umwe yagize ati "twiyemeje kuganiriza imiryango tukayisura ariko kandi nayo hakabaho ibiganiro mu miryango, turiyemeza kandi kurengera umwana mu nkingi zose". 

Imibare yo ku rwego rw'igihugu, igaragaza ko abangavu basambanyijwe mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka wa 2022 basaga ibihumbi 13.Ni mu gihe muri abo 4,797 bangana na 37% by’abo bangavu batewe inda babarizwa mu ntara y’Iburasirazuba.

Akarere ka Nyagatare kaza ku mwanya wa mbere kakaba gafite abangavu 904,Gatsibo ku mwanya wa kabiri n’abangavu 892 ndetse na Bugesera ku mwanya wa Gatatu n’abangavu babyaye imburagihe bagera kuri 689.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Feb 3, 2023 - 08:15