Hakenewe imiryango itegamiye kuri leta mu rwego rw'ubuzima ifitiye akamaro abaturage

Imiryango itegamiye kuri Leta mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda ivuga ko kwishyira hamwe biyifasha kugera ku ntego baba bihaye ndetse bagatahura imiryango idakora n’ifite intege nke kugira ngo ifashwe gushyira mu bikorwa ibyo ikora, ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa kabiri mu nteko rusange y’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

kwamamaza

Zimwe mu nyungu imiryanga itegamiye kuri leta ikura mu kwibumbira hamwe mu ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta mu rwego rw’ubuzima ni ukurwanya virusi itera SIDA no guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Bamwe mu banyamuryango biri huriro bagaruka ku bufatanye bw’imiryango bahagarariye n'icyo bimaze kubagezaho.

Umwe yagize ati "uru rugaga rwashyizweho n'imiryango, iyi miryango ifite inyungu zo kwibumbira hamwe kugirango igire ijwi rikomeye mu gukora ubuvugizi bwo kutwubakira ubushobozi, bwo kudutungira agatoki aho dushobora gukura ibikenerwa kugirango dutabare abababaye".

Undi yagize ati "ni ugutanga ibitekerezo urundi ruhare ni ukuzana gahunda y'ibikorwa buri mwaka tukayihuza n'izabandi".    

Muramira Bernard, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda avuga ko ihuriro rigamije guca akajagari rikorana n’imiryango ifite intego zifasha abaturage.

Yagize ati "aho tugana ni harehare , ubu tugiye gutangira kugenzura buri munyamuryango ku wundi,kumenya ngo ariho ate, ese afite bya bindi bisabwa kugirango abe umunyamuryango, ese afite aho akorera, afite ibyo akora, atanga raporo, afite abakozi, ibyo nitumara kubigeraho tuzamenya aho duhera twubaka ubushobozi bwa buri mu ryango bitewe nibyo twabonye, ikindi ni ukugira ihuriro rifite imbaraga mu buryo butandukanye".        

Inteko rusange y’imiryango itegamiye kuri leta mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda ihuriza hamwe imiryango irenga 100, haganirwa ku bikorwa biteganijwe mu mwaka, gushaka inkunga n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ifitiye inyungu abaturage.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Jan 18, 2023 - 06:38