Rutsiro: Bamaze imyaka irenga 6 batarahabwa ingurane y'ubutaka bwabo

Hari abaturage bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro bavuga ko bari bafite ubutaka ahanyujijwe umuhanda ujya mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karungo bavuga ko imyaka irenze 6 batarahabwa ingurane.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge Kivumu w'akarere ka Rutsiro, bavuga ko nyuma y’imyaka 6 ishize aribwo hakozwe umuhanda ugera mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karungo, arinabwo nawo wubatswe.

Mu mazo yambere ariko aba baturage bavuga ko bari banze kuhava, hanyuma bakaza gupimirwa ubutaka, abenshi bakabarirwa amafaranga angana n'ibihumbi 900,000 by’amafaranga y'u Rwanda bakabona kuhava.

Bisa n'ibitaragenze neza ariko hanyuma bongera kohererezwa umugenagaciro, we ababarira ibihumbi 450,000 by'amafaranga y'u Rwanda. Ibyo bavuga ko barenganyijwe.

Aba baturage barasaba ko bahabwa amafaranga angana n'ibihumbi 450,000 yasigaye ngo kuko uretse no gutesha agaciro ubutaka bwabo, abenshi aribwo bwababeshagaho.

Muri iyo myaka 6 ishize aha hanyujijwe ibyo bikorwa, aka karere ka Rutsiro kamaze gusimburanya ubuyobozi inshuro zitari munsi 3, icyakora umuyobozi w’aka karere w'agateganyo Murindwa Prosper, avuga ko iki kibazo ntacyo we azi gusa akavuga ko bagiye kugisuzumana ubushishozi, aba baturage bagafashwa.

Ati "ibyo ntabwo nabimenya gusa byanze bikunze Leta ntabwo ijya yishyura amafaranga mu kirere ahubwo haba hari inyandiko, twareba iyo nyandiko icyo yavugaga tukamenya n'impamvu batayahawe kuko nabyo wasanga bifitiwe inyandiko, icyo kibazo twagisuzuma ndumva bitatunanira".    

Aba baturage bagaragaza ko muri iyo myaka 6 yose bari bategereje ingurane y’ubutaka bwabo, arinabwo bazamuye ijwi ryabo bakabona guhabwa icyo gice cy’amafaranga angana n'ibuhumbi 450,000 by'amafaranga y'u Rwanda hagasigara andi nkayo.

Banagaragaza ko kuba ubu butaka bwabo batahawe inyishyu yabwo hari abo biri kugiraho ingaruka mu iterambere ry’imibereho yabo, kuko ariho bakuraga.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Rutsiro

 Nov 9, 2023 - 15:01