Amakosa y’abatwara imodoka za rusange, ashobora guteza impanuka

Bamwe mu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange barasaba abazitwara kwigengesera ku makosa agaragara kuri bamwe muribo arimo gutwara basinze no gukoresha telephone batwaye n’ayandi ashobora kubakururira impanuka.

kwamamaza

Nubwo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zidakunze kugaragara mu mpanuka. Izi ziba zikoreye ubuzima bw’abantu benshi, kuburyo abazitwara basabwa kwigengesera kurushaho.

Nyamara abagenzi bazitega, baragaragaza ko hari imyitwarire idahwitse babonana bamwe mu babatwara irimo gutwara basinze, gushyamirana n’abagenzi, gukoresha telephone batwaye n’ibindi byashyira ubuzima bwa benshi mu kaga, ndetse ngo n’uwo bagerageje guhwitura birangira bashyamiranye.

Ngo amabwiriza ku myitwarire ikwiye kubaranga barayazi n’ubwo hari abayarengaho nkuko bivugwa na Byiringiro Edison, umushoferi mu kigo gitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cya Ritco.

Yagize ati "icyambere ni ukubana n'abagenzi amahoro ukabifuriza kugerayo amahoro, ugatwara imodoka utanyweye ibisindisha nkuko tubisabwa kandi ugatwara imodoka witonze". 

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, arasaba abagenzi gutinyuka, ntibagire ubwoba cyangwa ipfunwo ryo gutanga amakuru kuri bene iyi migirire idahwitse, naho ngo icya telephone cyo ngo hari igisubizo.

Yagize ati "turagirango tubwire abagenzi yuko bafite uburenganzira bwo kuvuga ibitagenda ku babatwaye cyangwa mu binyabiziga barimo bari gukora ingendo, atiriwe yihisha atabivuze gahoro agatinyuka akabibwira n'umushoferi, iyo umugenzi amuvuze ntabwo amureba igitsure avuge ngo mvira mu modoka, twarabivuze ko buri gihe impanuka dusigaye tubona ziva ku burangare cyane cyane kubera gukoresha telephone, ni byiza ko n'abagenzi babibona noneho tugiye kuvugana naba banyiri binyabiziga cyangwa banyiri sosiyete turebe icyakorwa".      

Binyuze mu bukangurambaga bwa "Gerayo Amahoro" Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rishinze umutekano wo mu muhanda irasaba abanyarwanda bose bakoresha umuhanda kwigengesera no kurangwa n’ikinyabupfura igihe bawukoresha kugirango hakomeze kurindwa impanuka zo mu muhanda,aho imibare igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda haba impanuka hagati ya 600 na 650, aho mu mwaka ushize wa 2023 abantu 730 bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Feb 9, 2023 - 09:20