Nyamasheke : Amashimwe y'abarwayi b'imidido bavuwe bagakira

Abarwaye indwara y’imidido bavurirwa ku kigo nderabuzima cya Nyamasheke mu karere ka Nyamasheke baravuga ko nyuma yo guhabwa ubuvuzi bitandukanye n’uko bari bameze mbere, kuko abatarabashaga kwambara inkweto kubera kubyimba ibirenge,basigaye bazambara nk’abandi.

kwamamaza

Indwara y'imidido ni imwe mu ndwara 8 zititaweho uko bikwiye mu Rwanda. Iyo umuntu agifatwa n’iyi ndwara,atekereza ko yarozwe agahita yitabaza abavuzi gakondo ariko bikaba iby'ubusa. Ubwo yabyimba ibirenge atabasha kugenda,abo mu muryango we ndetse n'inshuti bagatangira kumunena nk'uko abarwayi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyamasheke mu karere ka Nyamasheke babivuga.

Umwe yagize ati "nta muntu wangeragaho kireka abana banjye nari narabyaye, byari binini nambara inkweto zifunze gusa".

Aba barwayi b'indwara y'imidido bavuga ko nyuma yo kuzenguruka mu bavuzi gakondo utwabo tukabashiraho,bamenye ko ku kigo nderabuzima cya Nyamasheke hatangirwa ubuvuzi none ngo kuva bahageze byatanze umusaruro ugaragara ku buzima bwabo.

Umwe yagize ati "ubu ndi gushimira Imana n'abayobozi bazanye ubuvuzi, bazakomereze ahangaha n'abandi bose bajye babikora cyane cyane kwita ku isuku yabo".  

Undi yagize ati "kwa muganga bansobanuriye ko ari imidido bakomeza kumpa imiti nyikoresha ku mabwiriza bari kujya bampa ariko ubu icyizere kirahari ko nzakira".

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Nyamasheke,Muhirwa Vincent,avuga ko indwara y'imidido ivurwa igakira kuko nk'abarwayi bakiriye bagera kuri 28, abagera kuri 16 baravuwe kandi bagiye gukira ku buryo hari abatangiye kwambara inkweto bitandukanye na mbere batarabona ubuvuzi.

Yagize ati "ubu turabarura abantu 16 bamaze kubyimbuka neza ku buryo basigaye bambara kamambiri cyangwa izindi nkweto zisanzwe, bari barembye ariko ubungubu ntabwo barembye ubu dusigaranye abarwayi 3 gusa nibo tugisanga mungo iwabo". 

Nshimiyimana Ladislas,ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC,asaba abaturage kugira isuku bakaraba ibirenge ariko abahinzi bagasabwa kujya bahinga bambaye inkweto kuko nabyo birinda indwara y’imidido.

Yagize ati "umuhinzi agirwa inama yo kuba igihe byibuze ari guhinga agomba kwambara bote ikamurinda yanava mu murima agahita yoga agakaraba neza n'amazi n'isabune noneho iryo taka rikavaho ibyo nibyo umuntu yakora".  

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo nderabuzima bitanga ubuvuzi ku ndwara y'imidido bigera kuri 11. Ibyo bigo harimo ikigo nderabuzima cya Remera mu karere ka Ngoma,icya Nyamasheke mu karere ka Nyamasheke,icya Rango muri Huye,icya Bugaragara muri Nyagatare, icya Rubengera muri Karongi, icya Mulindi muri Gicumbi, icya Nyundo muri Rubavu,icya Musambira muri Kamonyi,icya Kinyinya muri Gasabo ndetse n'ikigo nderabuzima cya Nyanza mu karere ka Nyanza.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Nyamasheke

 Jan 27, 2023 - 09:49