Smart Bugesera: Abayobozi bagenda gake mu bijyanye n’isuku n’isukura bashobora kuzajya bahanwa!

Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba bwateguje Abayobozi bakigenda gake mu gushyira mu bikorwa amabwira y'isuku n'isukura ndetse n'izindi gahunda ziteza imbere abaturage, ko aho bucyera nabo baragerwaho n'ibihano. Ibi btangajwe mu bukangurambaga bw'isuku n'isukura buri gukorwa mu ntara y’Iburasirazuba, aho mu karere ka Bugesera bwahawe izina rya Smart Bugesera,ndetse abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu bakaba barahagaritswe mu kazi bazira umwanda.

kwamamaza

Ubukangurambaga bwiswe Smart Bugesera ni kimwe mu bikubiye mu bukangurambaga ku isuku n’isukura mu ntara y’Iburasirazuba bugamije gutuma aka karere gafatwa nk’irembo ry’umujyi wa Kigali karangwamo isuku ndetse n’imitangire ya serivise nziza mu byiciro byose.

CG Emmanuel Gasana; Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, agaragaza ko hari mpamvu akarere ka Bugesera ariko kari gushyirwamo imbaraga muri ubu bukangurambaga.

Ati: “Smart Bugesera ikubiyemo ibintu byinshi. Yaje kubera ko tumaze kubona ko muri cya cyerekezo cy’igihugu cyacu hakenewe kugira ngo habe umuvuduko uhuriweho, wo gufatanya kugira ngo habeho isuku n’isukura, habeho gufata neza igikorwaremezo twahawe cyangwa se byabonetse muri Bugesera, habeho umutekano, habeho imitangire ya serivise myiza…turifuza ko ibikorwa byose bijya muri iyo nzira noneho n’utundi turere tukaza hano kureba uko byagenze.”

Nubwo mu karere ka Bugesera hari ubukangurambaga bwa Smart Bugesera,hari abakorera mu mujyi wa Nyamata batunga urutoki abakire bagendera mu modoka yabo kwihisha inyuma y’ibikorwa byo kwanduza uyu mujyi.

Bavuga ko abo bakire bagenda bajugunya mu muhanda ibicupa bamazemo ibinyobwa, bityo bagasaba ko icyo nacyo cyagenzurwa kuko bituma bamwe babiryozwa ataribo babikoze.

Umuturage umwe yagize ati:  Ariko cyane imbogamizi duhura nazo harimo n’abakire babitera. Nk’umuntu ukabona anyweye jus cyangwa nla Energy atereye icupa mu muhanda! ni umukire , nanjye ndi rubanda rugufi ntabwo natangira umukire ngo kuki utaye iki kintu hasi, ntabwo byakumvikana!”

“ n’umuyobozi akaza akambwira ati reba icyo kintu kiri aho! Nkamubwira nti nanjye mbonye bagita kuriya! Nanyura hano ntabwo azumva ko ari wa mukire wagitaye hano.”

Undi ati: “ urumva umukire anywa jus , nk’ubu agataye nkayo duparika kakahamara umwanya, baje bakakahasanga ninjye bijyaho kandi ntakanyweye! Mu rwego rwo kugira ngo ajye agenda ata ibintu ku muhanda kandi ari umuntu wiyubashye yagashyira no mu modoka noneho akagata ageze iwe mu rugo cyangwa akagatwika! “

Hari abayobozi bahagaritswe bazira umwanda!

Guverineri Gasana avuga ko mu bukangurambaga bwa Smart Bugesera,hari abayobozi b’imirenge bahagaritswe mu kazi igihe kingana n’ukwezi ndetse n’abayobozi b’utugari barihanangirizwa.

Aburira abandi bayobozi bakigenda biguru ntege mu kubahiriza ibikorwa byo kwimakaza isuku n’isukura, ko aho bucyera ibihano bibagereho.

Ati: “Kuva dutangiye, byabaye ngombwa ko dufata ibyemezo bikakaye kandi byafashwe ari uko tubanje kwereka abantu icyo gukora nuko bigeze hagati ntibabikora kuburyo abayobozi b’imirenge bahagaritswe, abandi bose barandikirwa, utugali turandikirwa ndetse biracyasuzumwa kugira ngo n’abandi boshobora kubabava ku kazi kabo …kuko turacyagenzura hose.”

Nubwo intara y’Iburasirazuba yashyize imbaraga mu karere ka Bugesera muri ubu bukangurambaga bw’isuku n’isukura,burimo gukorwa kandi no mu mirenge yose igize iyi ntara bukazamara amezi ane.

Mu minsi 11 bumaze butangiye,abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Ntarama,Nyamata ndetse na Gashora bahagaritswe mu kazi igihe kingana n’ukwezi, harimo uwazize icupa ryagaragaye mu biro bye ubwo yaragiye guhererekanya ububasha n’uwari amuzimbuye, mugihe we yari yimuriwe mu wundi murenge.

Nimugihe kandi abandi bayobozi bihanangirijwe.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Bugesera.

 Aug 25, 2023 - 10:12