Nyamagabe: Bamwe mu barokotse Jenoside babangamiwe n'abababwira ibibakomeretsa

Mu karere ka Nyamagabe, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baravuga ko hari ibikibangamiye gahunda y'ubumwe n'ubudaheranwa nko kuboneshereza imyaka mu murima, abafunguwe barakoze Jenoside babigambaho n’ibindi bibakomeretsa.

kwamamaza

Muri aka karere ka Nyamagabe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko muri iki gihe umubare munini w’abari bafungiye kugira uruhare mu byaha byakozwe muri Jenosde, bari kugenda bafungurwa bitewe n’igihe bari barakatiwe.

Ibi ngo biri kugendana no kwiyongera kw’ibibakomeretsa imitima, birimo kuboneshereza imyaka mu murima, kubwirwa amagambo abakomeretsa n’ibindi kandi ngo hari intambwe bari bamaze kugeraho biyubaka.

Umwe yagize ati "hari abantu bagifite nk'ingengabitekerezo babwira abantu amagambo abakomeretsa bayabwira abarokotse Jenoside, hari abashobora kugira ibibazo ugasanga barahangayitse barahungabanye, muri rusange biradukomeretsa".

Undi nawe yagize ati "ibitubangamiye muri Nyamagabe mu bumwe n'ubwiyunge nuko abantu bafunguwe barangije ibihano nkuko turi kubibona akavuga ko yarenganye kandi ntabwo yarenganye, akavuga ati njye narafunzwe none igihano narakirangije icyo nshaka kwiyunga namwe ni iki, ugasanga rero nkatwe twacitse ku icumu biratubangamira kandi nyamara ushaka kuganira nawe".  

Kuri ibi bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa i Nyamagabe, Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyamagabe Habimana Thadee avuga ko babizi kandi banateguye uburyo bwihariye mu kubikemura. Cyane ko ngo no mu kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bagira buri mwaka, kubasigira umusaruro n’amasomo y’ibyo bakwiye gushyiramo imbaraga.

Yagize ati "ni ikibazo kitari mu karere kacu gusa kiri hirya no hino ariko nyine ni ikibazo gishingiye ku mateka ubu rero icyo turimo duteganya ni ugushaka kujya kubigishiriza muri gereza mbere yuko bataha , turateganya gukora urugendo cyane cyane kuri gereza ya Huye niho abantu ba Nyamagabe bafungiye na gereza hano ya Nyamagabe ifungiyemo abadamu, duhure n'abitegura kurangiza ibihano byabo tuzagenda twifashisha n'abandi bafatanyabikorwa bacu, amadini n'amatorero. mu kurwanya ingengabitekerezo icyo dukangurira abaturage nuko bagomba kumenya ko ari icyaha gihanwa n'amategeko".   

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamagabe, n’ubwo hari ibikibakomeretsa, bashima ibikorwa mu kwezi ku bumwe n’ubwiyunge birimo kubaha ubufasha butandukanye nk’ubw’ibiribwa, amatungo magufi y’ingurube, guhingira mu murima uwararanywe n’ihinga n’ibindi babona nk’umusaruro w’ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere.

Abakomeje gukora ibikorwa byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, bakomeje kubishimirwa, basabwa no gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Nyamagabe

 Nov 10, 2022 - 11:30