Iburasirazuba: Abangavu babyaye imburagihe banga gutanga amakuru y'ababasambanyije

Mu ntara y'Iburasirazuba hari Abangavu batewe inda z'imburagihe bavuga ko gutanga ibirego by'ababateye inda nyuma bagafungwa nta nyungu babibonamo,bityo bakaba bahitamo kubareka bakirwariza.

kwamamaza

Iradukunda Josiane n'umwana watewe inda imburagihe afite imyaka 13 y'amavuko,ayitewe n'umugabo w'aho yakoraga mu rugo mu mujyi wa Kigali.Uwimpuhwe Fillette nawe yatewe inda afite imyaka 16 y'amavuko ayiterwa n'umusore baturanye.Aba bana bose ni abo mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma,bavuga ko nyuma yo kubyara birukanwe n'imiryango yabo.

Kuri Iradukunda ngo uwamuteye inda baramufunze,ariko ngo ntacyo byamumariye kuko nta nyungu yabibonyemo.Naho Uwimpuwe yemeza ko uwamuteye inda atamurega muri RIB kuko niyo yamurega nta nyungu yabibonamo bityo ko azakomeza kwirwanaho.

Iradukunda Josiane yagize ati "umugabo nakoreraga aza kumfata aje kumfata kubera kugira ubwoba bwo kubivuga inda irinda ubwo ikura, inda imaze gukura nyuma nje kubona ntakindi nakora  nza kumutanga, nje kumutanga baramufata baramufunga, ubwo ninjye wimenyera isabune ninjye umenya imyenda y'umwana mu byukuri no kuba umugabo wanteye inda  baramufunze njye ntacyo byamfasha".   

Kuri iyi ngingo,Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Prof.Bayisenge Jeannette,avuga ko ababyeyi aribo bafite inshingano za mbere ku bana babo by'umwihariko nkabo baba bahuye n'ibyago byo guterwa inda z'imburagihe,bityo ko badakwiye kubatererana ahubwo bakwiye kubaba hafi kugira ngo ntibizongere kubabaho.

Yagize ati "ubundi najya kurega uwamuhohoteye biragenda bite ,ubundi arunguka iki najya mu ishuri ararihirwa nande? ngirango icyongicyo ni inshingano yambere y'umubyeyi  ariko aho tubonye ko umubyeyi adashoboye birumvikana kuko hariho gahunda nyinshi leta yashyizeho zo gufata imiryango idashoboye".

Nubwo bimeze gutya ariko,abakora mu nzego z'ubutabera batunga agatoki ababyeyi,ku kuba badakurikirana dosiye z'abana babo basambanywa rimwe bagaterwa inda z'imburagihe,kugira ngo baregere indishyi mu rukiko.Ni ikibazo gikomeye nk'uko bigarukwaho na Niyonzima Javan,umushinjacyaha mukuru mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma.

Kuri we asaba ubuyobozi kujya bugira inama ababyeyi bakajya bibuka kuregera indishyi.

Yagize ati" ikibazo cy'uko babana basambanyijwe ababyeyi babo batajya baregera indishyi, nta ndishyi baregera aheruka atanga ikibazo kuri RIB ntamenya ngo parike byagenze bite, mu rukiko byagenze bite ,turagirango nibura abaturage bamenye ko dosiye niyabo uwahohotowe dosiye niye amakuru yose kuri dosiye kuva yava muri RIB kurinda igera mu rukiko nibura abigiremo uruhare bizamufasha."

Ikibazo cy'abangavu basambanywa bagaterwa inda z'imburagihe mu ntara y'Iburasirazuba,ni ikibazo gihangayikishije kuko gikunze kugarukwaho mu nama zitandukanye.Ubuyobozi bw'intara buvuga ko hakenewe ubufatanye bw'inzego z'ubuyobozi, ababyeyi ndetse n'abafatanyabikorwa kugira ngo icyo cyasha gicike burundu.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba 

 Oct 5, 2022 - 09:16