Abarimu 150 bahawe impamyabushobozi mpuzamahanga mu ikoranabuhanga

Kuri uyu wa gatatu, urwego rw'igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro, RTB rufatanyije na Edified Generation Rwanda bahaye impamyabushobozi mpuzamahanga mu gukoresha ikoranabuhanga abarimu 150 bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

kwamamaza

Ni igikorwa cyiswe Innovation Leads, aho abarimu 150 bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bahawe impamyabushobozi mpuzamahanga mu masomo bize yo gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo ko kwigisha.

Iyi International Certificate of digital literacy, Dipl. Ing. Paul Umukunzi, umuyobozi mukuru w'urwego rw'igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro, RTB asanga ije nk’igisubizo kuko isi yose iri kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi.

Yagize ati "aho isi igeze ikintu cyose gikoresha ikoranabuhanga, umwarimu wigisha  adafite mudasobwa, adafite ubushobozi ku masomo yose aboneka hakoreshejwe mudasobwa, hakoreshejwe ikoranabuhanga ntabwo byaba ari byiza, ubu rero icyo bidufasha ni ukunoza ireme ry'uburezi mu mashuri yacu ,ariko tukagira n'amakuru aboneka hakoreshejwe mudasobwa, hakoreshwa ikoranabuhanga , abarimu bacu turibwira ko bamaze kubona ubumenyi buhagije ku buryo bakomeza kwigisha bakigisha neza bityo bikazamura ireme ry'uburezi".     

Arakomeza asaba abarimu gukoresha neza ubumenyi bahakuye ndetse bakigisha na bagenzi babo.

Yakomeje agira ati "icyo tubasaba nuko ubumenyi bafite babukoresha mu kazi kabo basanzwemo ko kwigisha ariko cyane cyane nkuko twabibasabye bakagerageza no kwigisha bagenzi babo".

Valens Ntirenganya, umuyobozi wa Edified generation Rwanda avuga ko nubwo ikoranabuhanga ritasimbura umwarimu, igihe tugezemo mwarimu uzi gukoresha ikoranabuhanga yasimbura utabizi.

Yagize ati "uburyo bwo kwiga no kwigisha biragenda bijya mu ikoranabuhanga cyane bivuze ngo ntabwo ikoranabuhanga rizasimbura umwarimu ariko hari igihe umwarimu udakoresha ikoranabuhanga azajya asimburwa n'urikoresha". 

Abarimu bahawe izi mpamyabushobozi baravuga ko bagiye kwifashisha ibyo bahakuye bagaha abana ubumenyi bushingiye ku ikorabuhanga.

Umwe yagize ati "muri aya masomo twize n'amasomo adufasha kumenya kwigisha abana dukoresheje ikoranabuhanga, igihugu cy'u Rwanda kiri gutera imbere, biradusaba kwiga dukoresheje ikoranabuhanga".

Undi nawe yagize ati "mu mahugurwa turangije twize gukoresha mudasobwa, uburyo wakoresha mudosobwa mu kwigisha, aya masomo ni ingenzi ubu turi mu gihugu kiri mu kwihuta mu iterambere dukenera gutegura amasomo dukoresheje ikoranabuhanga".     

Amasomo yo gukoresha ikoranabuhanga mu burezi akubiye mu cyiswe International certificate of digital literacy amaze guhabwa abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro barenga 3000 mu barenga 6000 bigisha muri aya mashuri ya TVET, aho biteganijwe ko n'abandi bagomba kuyahabwa bitarenze 2023 kugira hatezwe imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Oct 13, 2022 - 08:45