Bugesera: Abaturage barifuza ko hatunganywa imihanda yo mu midugudu

Mu gihe mu karere ka Bugesera ko mu ntara y’Iburasirazuba hari kubakwa amazu n’imidugudu ijyanye n’igihe tugezemo, hari abaturage bavuga ko imihanda migenderano yo mu midugudu ikiri ikibazo kuko hari n’aho itagera muri iyo midugudu.

kwamamaza

Ugeze mu karere ka Bugesera ko mu ntara y’Iburasirazuba utereye amaso ugenda ubona imidugudu mishya izamurwa mu bice bitandukanye gusa abahagenda n’abahakora baravuga ko nubwo ayo mazu n’imidugudu bijyanye n’icyerekezo ahari ariko ngo hari ikibazo cy’imihanda migenderano iyihuza n’umuhanda munini wa kaburimbo aho basaba ko yakorwa mu buryo bwo korohereza abahagana.

Kuri ibyo Mutabazi Richard umuyobozi w’akarere ka Bugesera aravuga ko bijyanye n’igishushanyo mbonera abatuye muri icyo gice nibo ba mbere bagomba kwikorera umuhanda bifuza hanyuma bagahabwa inyunganizi ya Leta nyuma igihe bagaragaje icyo bafite n’icyo babura.

Ati "ibikorwaremezo cyane cyane imihanda, uburyo bwa mbere ni ugukangurira abanturage kubyikorera kuko ntabwo byose byakoroha ko nk'akarere kabona ingengo y'imari ihita ibikemurira rimwe ariko iyo abaturage bishyize hamwe bakemeranya gusiga ubutaka, bakemeranya ko bishyira hamwe bakubaka umuhanda bigenda bitanga umusaruro".       

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere duhana imbibi n’umujyi wa Kigali ndetse kakaba karushaho guturwa umunsu k’umunsi bitewe n’ibikorwaremezo bihazamurwa bijyanye n’igishushanyo mbonera.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Bugesera

 Nov 22, 2023 - 14:49