Perezida Kagame asanga inteko zishinga amategeko zo ku isi zikwiye gushyira imbere uburinganire

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asanga inteko zishinga amategeko zo ku isi zikwiye gushyira imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo kugirango barusheho guteza imbere abaturage bahagarariye.

kwamamaza

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 145 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi IPU yitabiriwe n’abarenga 1000 barimo ba Perezida b’inteko zishinga amategeko n’ababungirije bagera kuri 60 n’abandi,iriga ku nsanganyamatsiko yo “kwimakaza ihame ry’uburinganire nka bimwe mu by’ingenzi byubaka amahoro n’ubudaheranwa ku isi.”

Hon. Mukabarisa Donatille Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu Rwanda yavuze ko u Rwanda ruzagaragariza abayitabiriye ko kwimakaza ihame ry’uburinganire ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati "uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu ni ikibazo gikwiye kurebwa mu ijisho ry'iterambere, mu ijisho ry'uburenganzira bwa muntu, ntabwo ari ikibazo cyo kuvuga ngo barateza imbere abagore gusa ahubwo no guteza imbere kureba niba abagore n'abagabo bafite uburenganzira bungana imbere y'amategeko bashobora kugira ubwo burenganzira mu kurangiza inshingano zabo, zaba inshingano ku rwego rwa politike ,zaba inshingano z'urugo, zaba inshingano z'ahantu hose bari".    

Hon. Duarte Pacheco Perezida w’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi IPU avuga ko inzego z’ibihugu zikwiye gushyira hamwe zikimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore ko aribyo bizabageza kuri demokarasi.  

Yagize ati "ikirango cyacu kigaragaramo ko demokarasi ari iya buri wese,ndizera ko mwemera demokarasi,no mu nteko ishinga amategeko birashoboka ko twatekereza ko zitakorane neza mu gihe zitarimo uburinganire bw’ibitsina byombi ndetse n’urubyiruko".

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu gutangiza iyi nama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi ibaye ku inshuro 145 yagaragaje ko gushyira umugore mu nteko ishinga amategeko ari ingenzi kugirango inteko zishinga amategeko zigera ku nyungu z’abaturage.

Yagize ati "ku isi yose inteko ishinga amategeko iberaho guharanira inyungu z’abaturage ,ibi kandi ntabwo bishobora kugerwaho  abagore badashyizwe mu nteko zishinga amategeko zacu by’umwihariko bagahabwa n’ubuyobozi,ihame ry’uburinganire rigerwa mu gihe dutekereje ko ari uburenganzira bwa buri muntu aho yaba akomoka hose,abagore ni ingenzi mu kubaka amahoro n’ubudaheranwa bya sosiyete."

Mu 2008, inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite yabaye iya mbere ku isi mu kugira abagore benshi ugereranyije n’abagabo. kuri ubu abagore bageze kuri 61.25% mu gihe ku rwego rw’isi bangana na 26.4%. U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere hakurikijwe urutonde ngarukakwezi rwa IPU kuva mu myaka icumi ishize.

U Rwanda kandi rufite abagize inteko ishinga amategeko bakiri mu rubyiruko bagera kuri kimwe cya kabiri bari munsi y’imyaka 45.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Oct 12, 2022 - 07:40