Burera: Abakoresha amazi y'ikiyaga cya Ruhondo barasaba ibinini by'inzoka

Abaturage bo mu murenge wa Kinoni mu kagari ka Ntaruka bavoma amazi yo mu kiyaga cya Ruhondo baravuga ko bahangayikishijwe nuko badaheruka guhabwa ibinini by'inzoka.

kwamamaza

Usatira ikiyaga cya Ruhondo hasi mu kagari ka Ntaruka mu murenge wa Kinoni w'akarere ka Burera, ingo zihatuye bakoresha amazi bavoma muri iki cyiyaga.

Ubusanzwe kugira ngo babarinde indwara zo munda bahabwa ibinìni byo kubarinda hifashishijwe abajyanama b'ubuzima.

 Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe nuko hari abadaheruka kubihabwa, byanazanwa ntibihabwe bose nyamara ngo abenshi bamaze no kugira abana bato bakoresha aya mazi.

Aba baturage bavuga ko nubwo bari bemerewe amazi ariko ntibayahabwe, bifuza ko iyo miti yo kubarinda indwara bakongera kuyihabwa, ngo byaba akarusho bakajya bayihabwa kenshi kuko ubusanzwe bayibaha nyuma y'amezi 6.

Umuyobozi w'akarere ka Burera w'ungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo byihutirwa ku bufatanye n'inzego z'ubuvuzi.

Yagize ati "icyo kibazo njyiye guhita ngikurikirana ku bufatanye nabo muri serivise z'ubuzima kugirango dufashe abaturage bacu, birajyana n'izindi ndwara no gushaka uburyo bakoresha amazi meza".

Imiryango ituye aha hasi ku mazi y'ikiyaga cya Ruhondo igaragaza ko bisa n'ibikigoranye kwitabira ibikorwa by'isuku n'isukura, ngo bitewe n'aya mazi mabi bakoresha nyamara ngo bari baremewe kugezwaho amavomo nkuko mu tundi duce byagenze.

Ubuyobozi bw'aka karere bukavuga ko hari gutekerezwa uko iyi miryango yo kumazi yafashwa mu buryo burambye, dore ngo ko hari aho amavomo yari yamaze kugezwa nubwo aba baturage bagaragaza ko hakiri kure yabo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana // Isango Star Burera

 Apr 18, 2023 - 08:58