Mu myaka 10 ishize u Rwanda rwinjije miliyari 663 binyuze mu gukorana na EAC

Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda iratangaza ko u Rwanda rumaze kungukira mu gukorana n’ibindi bihugu by'Afurika y’Iburasirazuba , ubucuruzi nkuko imibare igaragaza mu myaka 10 ishize amafaranga rwinjije  agera kuri miliyari 663  kandi amafaranga rwinjiza yiyongera ku kigero cya 8% buri mwaka .

kwamamaza

Mu gikorwa cya Sena y’u Rwanda cyo kugezwaho no gufata umwanzuro kuri raporo ya komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano ku gikorwa cyo kumenya umusaruro mu rwego rw’ubucuruzi u Rwanda rukura mu miryango rurimo mu karere no muri Afurika.

Perezida w'iyi komisiyo  muri Sena y'u Rwanda Hon. Murangwa Hadidja yagaragarije abagize Sena y'u Rwanda iby'iyo komisiyo yaganiriye na Ministiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda ,ko u Rwanda rumaze kungukira mu gukorana n'ibihugu biri mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba.

Yagize ati"uko tugenda dutindamo batweretse imibare uko igenda yiyongera umwaka kuwundi kuburyo muri EAC baratwereka bati buri mwaka twiyongera ubucuruzi n'ibihugu by'Iburasirazuba ku kigero cya 8% buri mwaka tugenda twiyongera ".

Abasenateri batanze ibitekerezo bibaza andi mahirwe abanyarwanda bungukira muri ubu buhahirane.

Umwe yagize ati "habayeho nkamahirwe yo gukoresha ururimi wakoresha ku bantu nko mundimi z'ubutegetsi z'u Rwanda Igiswahili, pasiporo yacu ikajyamo Igiswahili nkuko bisabwa ibyo nabyo biri mubifasha ndetse mu kwihutisha ubucuruzi mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba".

Hon.Murangwa Hadidja Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano muri Sena yasubije atya.

Yagize ati "tuganira na Minisitiri wa MINICOM hari byinshi twagiye tugarukaho ariko twibanda cyane cyane ku masezerano ayangaya yo twavuze mu makuru twagiye tubaha ,hari rero nkibyo twagiye tugarukaho by'indimi aho Minisitiri yatubwiye ko nabo babona ko ari ngombwa yuko u Rwanda rufata umwanya wo kugirango dufashe abanyarwanda kugenda biga indimi kuko aricyo kintu kizatugeza gushobora kugenda dukorana n'ibindi bihugu kuko hari indimi zoroshye ziba zizwe ahantu henshi nk'igiswahili aho Minisitiri yemeraga yuko  dukwiriye  gufata umwanya abanyarwanda bagatozwa kugenda  bakoresha indimi nyinshi kugirango bizabafashe muri ubwo bucuruzi".

Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda kandi yanatangarije abagize Sena y’u Rwanda ko mu myaka icumi ishize u Rwanda rumaze kungukira mu gukorana n'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba.

Mu mwaka wa 2021 habarwaga ko rumaze kwinjiza amafaranga agera kuri miliyari 663 ugereranyije n’umwaka wa 2012  rwinjizaga agera kuri miliyari 287, komisiyo igasobanura ko ari inyugu u Rwanda rumaze kwinjiza amadevize menshi binyuze muri ubu buhahirane rukorana n'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba n'Afurika muri rusange .

Inkuru ya Theonetse Zigama i Kigali

 Oct 6, 2022 - 12:01