Hakenewe uruhare rw’umugabo mu kwita ku buzima bw’umwana kuva bakimutwita

Mu biganiro Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yahaye ababyeyi n’abana, yagarutse ku ruhare rw’umubyeyi w’umugabo mu gufatanya n’umugore mu kurera abana kuva ku mwana ugisamwa kugera ku myaka 18, aho ababyeyi bombi umugabo n'umugore basabwa gufatanya kurera abana neza bategurira umwana gukura neza no mu bwenge.

kwamamaza

Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo y’icyerekezo 2050 mu nkingi yayo yo kubaka ubukungu bwisumbuyeho kandi bushingiye ku bumenyi yashyize imbaraga ku buzima bwiza bw’umwana w’u Rwanda kuko ariwe mbaraga z’igihugu n’umuyobozi w’ejo hazaza.

Ni muri urwo rwego ababyeyi umugabo n’umugore basabwa gufatanya mu kurera abana babo kuva umwana agisamwa kugeza ku myaka 18.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya avuga ko hakenewe uruhare rw’umugabo mu kwita ku buzima bw’umwana kuva bakimutwita kugera by’umwihariko ku minsi 1000.

Ati "uruhare rw'umugabo muri iyi minsi rurakenewe cyane mu kwita ku mubyeyi n'umwana ababa hafi akurikirana imirire yabo bombi abarinda icyabahungabanya ndetse akina n'umwana kugirango ubwonko bwe bukure neza kandi n'umwana akure yumva ko akunzwe n'ababyeyi bombi". 

Ababyeyi bakaba basabwa gufatanya mu kugira uruhare mu kurera umwana mu gihe taliki 19, Kamena buri mwaka Isi yibuka kandi ikazirikana akamaro k’umubyeyi w’umugabo mu burere bw’umwana n’iterambere ry’umuryango.

Icyakora abagabo benshi banengwa n’abagore babo ko babyara ubundi bagaterera iyo kuko badaha umwanya uhagije abana nk’ababyeyi b’abagore.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 23, 2023 - 15:43