Nyamagabe - Cyanika: Hatagize igikorwa uruganda rw'ibigori ruzazaho umugese

Mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Cyanika bamwe mu bahinzi b'ibigori baravuga ko babangamiwe no gukora urugendo rurerure bajya gushaka aho batunganyiriza umusaruro, kandi baregerejewe uruganda ariko rukaba rumaze igihe rutarafungura imiryango.

kwamamaza

Abahinzi b'ibigori bagaragaza kubangamirwa no kugira uruganda rutunganya umusaruro w'ibigori ariko rudakora, muri uyu Murenge wa Cyanika biganjemo abo muri Koperative Isano mu Kwigira ( KOIKWI). Ngo ni ikibazo kuko bagorwa no gukora urugendo rurerure bajya kuwutunganyisha ahari inganda, bagasanga hatagize igikorwa ab'intege nkeya uzajya ubapfana ubusa.

Umwe ati "uruganda ruri hariya ruraparitse, rumaze nk'imyaka 2 ruri aho nta kintu ruri gukora, ubu turavunika tukajya gushesha kure, bakagombye kutugurira ibyo bigori hafi aha tutagiye kure".

Ni ikibazo umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanika Ndagijimana Jean Marie Vianney avuga ko cyatewe n'ibura ry'umusaruro ryagizwemo uruhare na rwiyemezamirimo wambuye iyi Koperative, ariko bari gutanga ubujyanama kuburyo uru ruganda rube rwafungura imiryango rugatunganya umusaruro w'ibigori bihingwa n'abaturage.

Yagize ati "ibyagombaga byose byarakozwe kugirango uruganda rwuzure, imashini bari baraziguze, ku bufatanye na REG babahaye umuriro, inyubako barazifite ariko imbogamizi irimo ituma rutarangira ni ugukomwa mu nkokora n'umwambuzi wabambuye umusaruro wabo, bimwe mubyo bagombaga guheraho harimo gutangira gutunganya umusaruro ubonetse, kubura ayo mafaranga biri mu byabaciye intege, icyo turi kubafasha ni ukubagira inama kugirango barebe uko rwatangira gukora kugirango izo mashini zitazangirika".  

Abaturage bavuga ko umutungo nk'uyu w'imashini uba waratanzweho akayabo, utagakwiye gukomeza kwangiraka no kubahombera, ahubwo inzego bireba zikwiye kubafasha uruganda rugakora dore ko bari banarwitezeho kugira uruhare mu guhanga imirimo no kongerera agaciro umusaruro w'ibigori bahinga.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe

 Sep 18, 2023 - 15:09