Haracyari imbogamizi ku baturage batanga ibitekerezo mu igenamigambi ry’ibikorwa

Imwe mu miryango itari iya leta iravuga ko mu Rwanda hakiri imbogamizi ku baturage batanga ibitekerezo mu igenamigambi ry’ibikorwa bigiye gukorwa mu gace abatuyemo ariko inzego z’ubuyobozi zikabyirengagiza ,bikandiza iterambere ry’aba baturage .

kwamamaza

Muri ibi biganiro nyunguranabitekerezo byahuje imiryango itandukanye irimo iya leta n’itegamiye kuri leta byateguwe n'impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) niho aba bagize imiryango itari iya leta bagaragaje ko hari abaturage batanga ibitekerezo ariko mu kugena ibibakorerwa bimwe bikirengagizwa.

Madame Crescence Mukantabana ni umuyobozi w'umuryango utari uwa Leta, Reseaux de Developpement des Femmes Pauvres nibyo agarukaho.

Yagize ati "barabitanga noneho abantu bakibwira ngo biragiye wajya kubona ukazabona mu bikorwa binini bagiye guhuza ukabona bimwe nta birimo, abantu basabye amazi babanze babahe amazi umuhanda uze nyuma, niba basabye n'imishinga y'iterambere ituma abantu bakora ku ifaranga abe ariyo babanza ,abantu babanze bakore ku ifaranga".  

Crescence kandi anavuga ko usibye kwirengagiza ibitekerezo ngo n’amafaranga agenewe ingengo y'imari agirwa ubwiru abaturage ntibamenye ayo ariyo bityo ngo bikwiye guhinduka.

Yakomeje agira ati "bagomba kubishyira ahagaragara, ntabwo ingengo y'imari igomba kuba ubwiru, ntabwo ibikorwa biteganyirizwa abaturage bigomba kuba ubwiru".   

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Cladho ivuga ko uku kwirengagiza bimwe mu bitekerezo by’abaturage bigira ingaruka ku iterambere ryabo bakifuza ko byahinduka muri uyu mwaka utaha w'ingengo y'imari nkuko Bwana Safari Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa wa Cladho abivuga.

Yagize ati " turifuza ko uyu mwaka hataza ibindi bishyashya biza bibisimbura kuko na byabindi ntibyakemutse, habaho ingaruka iyo umuturage atanze icyifuzo agatanga n'igitekerezo bakavuga bati turifuza ko dukorerwa umuhanda n'ibindi noneho akabona ntabwo abihawe haje ahubwo ibindi icyo gihe ahita abona yuko bamutesheje agaciro kandi mubyukuri yumva ko nawe agomba kwitabwaho kandi na cyagihe bya bitekerezo yatangaga mubyukuri yumvaga yuko yabigejeje kubabishinzwe".

Nubwo bimeze bityo ariko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko yamenye aya makosa akorwa na zimwe mu nzego bityo ikaba igiye gushyiraho ivugurura.

Bwana Mulindwa Prosper ni umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi n’isuzumabikorwa muri MINALOC nibyo agarukaho.

Yagize ati "ni nayo mabwiriza yahawe inzego z'ibanze ko mu kwinjiza abaturage mu igenamigambi tubanza kubaha amakuru ku bitekerezo bari baratanze mu gihe twakoraga igenamigambi umwaka ushize hanyuma tukababwira ibyabonewe ingengo y'imari n'aho bigeze bishyirwa mu bikorwa ariko tukabagaragariza n'ibisigaye bitashoboye kubonerwa ingengo y'imari hanyuma tukabasaba uburenganzira ko aribyo duheraho mu ngengo y'imari y'umwaka utaha turi gupangira".

Ku rwego mpuzamahanga imibare igaragaza ko u Rwanda rukiri hasi mu guha ijambo abaturage mu igenamigambi ry’ibibakorerwa aho ruri ku ijanisha rya 15%, ibi imiryango itari iya leta ikabishingiraho ivuga ko umuturage ari ku isonga bikwiye gushyirwa mu ngiro no mu igenamigambi ndetse no kugena ingengo y’imari kugirango atere imbere nawe abigizemo uruhare. 

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Nov 11, 2022 - 06:38