Ababyeyi barasabwa kwigisha abana umuco wo gukunda igihugu

Maj. Betty Mukarugwiza na Sergent Mbabazi Grace ni bamwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu rwagejeje u Rwanda ku mutekano n’iterambere rihari uyu munsi, gusa basanga n'ubwo uyu munsi urugamba rwo kubohora igihugu rwararangiye ariko hari ibyo ababyeyi bagatoje abana birimo nk’ibikorwa by’ubutwari no gukunda igihugu nkuko abo hambere babitozaga abana babo.

kwamamaza

Gusa ngo bitewe n’aho iterambere rigeze usanga ababyeyi bahugira ku gushabika ntibabone umwanya wo kuganiriza abana babo kuri iyo ngingo bakifuza ko ahubwa byashyirwa mu mashuri bikigishirizwamo.

Ibyo n’ubundi umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy agaragaza ko urubyiruko rwinshi mu baturage b’u Rwanda bakwiye kwigira ku isomo ry’ababanjirije kuko igikorwa cyo kubohora igihugu no kucyitangira ari urugero rwiza kandi rw’ibihe byose.

Ati "uyu munsi nk'abanyarwanda usanga dufite hafi 60% by'abaturage bagize iki gihugu ari abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bivuze ko umuntu wese witanze kugirango u Rwanda rubohorwe siwe wabyikoreraga yaragamije kugirango abanyarwanda n'igihugu cy'u Rwanda twese twishyire twizane kandi tubone igihugu cyacu dufiteho uburenganzira, kwitangira igihugu bivuze ko witangira abariho ukanitangira n'abazabaho mu gihe kizaza".  

Hashize imyaka 33 hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda, ubwo urwo rugamba rwatangiye ku ya 1 Ukwakira 1990 iyo tariki yibukwa n’abanyarwanda nk’umunsi wo gukunda igihugu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 3, 2023 - 15:56