Ubwitabire bw’urubyiruko mu kwibumbira mu makoperative bukomeje kuba hasi cyane

Bamwe mu rubyiruko baravuga ko impamvu ubwitabire bw’urubyiruko rugenzi rwabo mu kwibumbira mu makoperative bukiri hasi basanga ari ukuba rutarasobanukirwa n’inyungu zibirimo cyane ko arimwe mu nzira yo kurandura ubushomeri burwugarije.

kwamamaza

Imwe mu nzira zishobora gufasha urubyiruko kwivana mu bukene harimo no kwibumbira mu makoperative bagakorera hamwe arinako barushaho kungurana ibitekerezo bigamije guhanga udushya, gusa ariko imibare iherutse gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) igaragaza ko urubyiruko rutarasobanukirwa neza n’iyi nzira kuko ubwitabire bukiri hasi ku kigero cya 5%.

Ubwo Isango Star yaganiraga na bamwe mu rubyiruko kuri iyi ngingo, bagaragaje ko impamvu ubwitabire bw’urubyiruko mu makoperative bukiri hasi ari ukubera ko bataramenya ibanga ribirimo ndetse bakanabashishikariza kwitabira.

Umwe yagize ati "iyo urebye akenshi urubyiruko baba bagifite imyumvire ikiri hasi, nibo bagakwiye kwitabira amakoperative, njye kubwanjye nk'urubyiruko nifuzaga kuba nashikishariza urubyiruko rugenzi rwanjye bagafata iyambere mu kwitabira amakoperative."   

Gushishikariza urubyiruko kwitabira amakoperative bireba inzego zose za Leta kuko urubyiruko arirwo mbaraga z’igihugu z'ejo hazaza ni kubw’izo mpamvu Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu,Minisiteri y’urubyiruko n’izindi nzego zose z’urubyiruko bakwiye gushyira hamwe mu gukangurira urubyiruko kwitabira amakoperative.

Pacifique Mugwaneza umuyobozi mukuru w'agateganyo mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) nibyo agarukaho.

Yagize ati "turacyafite gukorana n'urubyiruko, turashyira hamwe hamwe n'izindi nzego zose z'urubyiruko, urubyiruko nibo Rwanda rw'ejo, twe turabyina tuvamo iki gihugu kizasigaranwa n'urubyiruko".  

Ibi kandi birashimangirwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana aho avuga ko amakoperative agira uruhare mu kurandura ubushomeri mu rubyiruko.

Yagize ati "mu Rwanda uyu munsi turishimira intambwe y'iterambere amakoperative amaze kugeraho mu bukungu no mu mibereho myiza ibyo bigaragazwa n'uruhare rwayo mu kugabanya ubushomeri atanga akazi cyane cyane mu rubyiruko nubwo koperative z'urubyiruko bisaba gukomeza gushyiramo imbaraga kuko ziracyari nke cyane".     

Politike yerekeye iterambere ry’amakoperative mu Rwanda yashyizweho muri Werurwe mu mwaka wa 2006 aho intego yayo yari ugushishikariza abanyarwanda gukorera mu makoperative nk’imwe mu nzira yo kwivana mu bukene.

Inkuru ya Eric Kwizera /Isango Star Kigali

 Aug 2, 2023 - 07:43